Inzuki

Kororoka

Kororoka kw'inzuki

Ubuzima bw'udukoko twose harimo n'inzuki butangirira ku magi. Mu gihe cy'ubukonje, urwiru rutegura irindi rumbo rutera amagi mu bishashara byose biri mu muzinga.  Amagi y'inzuki yabanguriwe aturagamo inyamirimo z'ingore naho amahuri agaturagamo mpingwe cyangwa inzuki z'ingabo. Kugira ngo irumbo ribeho, urwiru rugomba gutera amagi yabanguriwe avamo impashyi zishaka ibiribwa bitunga inzuki mu muzinga kandi zikita ku irumbo muri rusange.

Buri rumbo ribamo urwiru rumwe gusa rubonana n’urugabo rimwe gusa mu buzima bwarwo bwose rukabika intanga ngabo zigera kuri miliyoni eshanu mu gasabo k’intanga zizahura n’intangangore zarwo mu gihe cy'ubuzima. Iyo urwiru rutakibasha gutera amagi, izindi nziru zirarusimbura zikabonana n'ingabo zikabasha gutera amagi.

Amagi y'inzuki apima mm 1 kugeza kuri mm1.5 z'uburebure. Iyo urwiru ruteye amagi, ruzenguruka umuzinga rugenda rusuzuma buri nkongorouko imeze. Gutera amagi bifata umwanya muto, kandi urwiru rufite ubushobozi bwo gutera amag agera ku 2000 ku munsi.