e-Hinga, n'urubuga rufite amakuru yerekeranye n’ubuhinzi rwakozwe kugirango rugerageze gutanga ubufasha bugezweho kubuhinzi mugace ka Afurika yo munsi yubutayu. Iki gikorwa cyavutse mubufatanye bw'umuryango World Vision Rwanda (WVR) na Farm Concern International (FCI) binyujijwe mumushinga Inzozi Nziza, kugirango hashirweho uburyo bugezweho bwo kubona amakuru ashobora gufasha abahinzi bato muguhindura imikorere n’ishoramali rishobora guhindura imibereho yabo. Uru rubuga rutanga amakuru yuzuye, ahagije kandi muburyo bworoshe, rugafasha mumikoranire y’abahinzi n’abandi barukoresha.