Inzuki

Ibiva mu nzuki

Ibikomoka ku nzuki n’akamaro kabyo

Ibikomoka ku nzuki  na kamaro kabyo

Iyo abantu batekereje ibyo inzuki zikora, usanga ahanini bibanda ku buki gusa, ariko ntizigarukira aho. Mu by’ukuri inzuki zitara kandi zigakora ibintu byinshi biri mu musaruro w’imirimo yazo. Hari ibintu bitandatu by’ingenzi bikomoka ku nzuki  tugiye kurebera hamwe.

1,Ubuki (miel)
Ubuki inzuki zijya kubuhova mu ndabyo (nectar)cyangwa se ibyo bita urugombyi (miellat) bikunda kuboneka ku masaka. Inzuki z’impashyi zirabinyunyuza, zikabitwara mu gatorero kazo, zagera mu mutiba zikabicira mu ngongoro.

Akamaro k’ubuki

1. Ubuki babwengamo amayoga y’amoko menshi : inturire, inkangaza, hydromel,…

2. Ubuki babukoramo amabombo ;

3. Ubuki buvura indwara z’amoko menshi.

4. Ubuki bubyara amafaranga akaba ari nayo ntego y’ibanze yo korora inzuki bya kijyambere

5. Ubuki buraribwa cyane cyane ababushyira ku migati

2. Insinda (pollen).

Insinda zigizwe n’utuntu duto cyane, inzuki zivana mu ndabyo (intanga ngabo z’ibihingwa). Insinda ni ikiryo cya mbere cy’inzuki, kuko ariho zivana ibyubaka umubiri naho ubuki bukaza ku rwego rwa kabiri, bukaba butanga imbaraga.

Mu nsinda habonekamo amasukari, ibyubaka umubiri imyunyungugu, za vitamini, ibinure byiza n’izindi ntungamubiri. Hari abazita umugati w’inzuki. Inzuki zibika intsinda mu nkongoro, zikazivanga n’amacandwe, ubndi zigahomeshaho ubuki buke. Intsinda kandi ziribwa n’abantu zikabavura indwara zinyuranye.

3. Urucumbu (propolis)

Inzuki zirutara ku biti no mu makakama yabyo. Akamaro karwo mu muzinga ni uko inzuki zirukoresha zihoma imyenge zidashaka. Iyo hagize ikintu gipfira mu mutiba, inzuki ntizishobore kugisohora, zigishyiraho urucumbu ntikibore.Urucumbu ruribwa nk’inyunganirandyo mu buryo bunyuranye kandi runakoreshwa mu gukora amavuta n’ibindi bikoresho by’ubwiza.

4. Ubumara (venin)

Buboneka iyo inzuki zidwinze ikintu, maze ubumara bugaca mu rubori. Buvura rubagimpande

5. Igikoma cy’urwiru (Gelée royale)

Ni ibintu bijya gusa n’umweru, usanga cyane cyane mu magome, bikaba bivuburwa n’inzuki zimaze igihe gito zivutse, zishinzwe kugaburira urwiru n’ibindi byana.

Iyi foto iragaragaza igikoma cy‘urwiru kizengurutse igi rizavamo umwamikazi.

Iyo inyamirimo zifashe icyemezo cyo  kwimika undi mwamikazi kuko usanzwe ashaje, amaze kunanirwa cyangwa yapfuye, zifata ibyana bikivuka zikabigaburira igikoma cy’urwiru. Igikoma cy’urwiru gituma urwiru rukura neza, rukagira udusabo tw’intanga twuzuye ku buryo ruzabasha gutera amagi akenewe.

Igikoma cy’urwiru kiva mu dusabo turi mu mitwe y’inyamirimo, kikagaburirwa ibyana by’inzuki, byaba iby’ingabo, inyamirimo cyangwa inziru. Nyuma y’iminsi itatu, ibyana by’iizindi nzuki ntibiba bikigaburiwe igikoma cy’urwiru, ariko ibizavamo urwibu byo bikomeza kugaburirwa icyo gikoma cyuzuye intungamubiri.

6. Ibishashara (Inta: cire)

Ibishashara ntabwo inzuki zibitara, ahubwo zirabivubura mu mubiri wazo. Izo ni inzuki zimaze hagati y’iminsi 13 na 18 zivutse. Kugira ngo inzuki zivubure ibishashara bihwanye n’ikilo kimwe, ziba ziriye ubuki bungana na 10 kg.   Iyo bashongesheje ibishashara, bivamo inta. Izo nizo zikoreshwa mu miti yo kwa Muganga, za siraji, za buji, ibishashara inzuki ziheraho zubaka (cire gaufrée), n’ibindi.