Kwandika no kubika amakuru
Igihe yandika amakuru ku ruvumvu, umuvumvu akora ibimufitiye akamaro ariko agomba no kwita ku bikurikira:
1. Kuranga aho uruvumvu ruherereye:
- Igihe uruvumvu rwashyiriweho?
- Imizinga ireba he?
- Ese imizinga irubakiye? cyangwa ntiyubakiye?
- Ese uruvumvu ruri ahantu hameze gute? ( reba ibirukikije ku ntera ya km 2 byibura)
- Abantu bamwe banatekereza ko ari byiza kureba iteganyagihe
- Incamake ivuga ku miturire n'imyororokere y'uruvumvu: inzuki ziri mu mizinga, amataliki amarumbo yaciriye, inziru zarokotse uwo munsi. Ongeraho ahantu wandika icyahindutse cyose ku ruvumvu ( urwiru rushya, irumbo ryafashwe, guca,......)
2. Imiterere ya buri muzinga: (ibi bigomba kugaragara ku rupapuro rwa mbere mu gitabo wandikamo ibyerekeye uruvumvu rwawe).
- Ukoresha ibihe bikoresho? Ni bimwe ku mizinga yawe yose?
urugero: amakaderi ya pulasitiki, ibishashara, amakaderi 10,.....
- Ni ubuhe bwoko bw'inzuki utunze?
- Amakuru ku rwiru:
- Igihe urwiru rumaze ruvutse: vuga niba uzi igihe rwavukiye ( byibura ukwezi/ umwaka)
- Ese rufite ikimenyetso (ibara, umubare)?
- Ese warukuye he? wararuguze? Waruguze hehe? Ese rwarabanguriwe?Warworoye ku buryo busanzwe bw'umwimerere?(nyuma yo gusa?
- Igihe cyose uhinduye urwiru, erekana igihe, uko wabikoze n'impamvu (urugero: igihe rufite amahane, rushaje cyane, habaye impanuka cyangwa gusa rwabuze ku mpamvu itazwi).
3. Amakuru ku isura ry'uruvumvu:
- Italiki
- Impamvu yo gusura
Urugero: isura rsanzwe, kongeramo ibintu nk'amakaderi, kureba niba nta burwayi nka varowa bwajemo, kugaburira inzuki.....…
- Ibyo wabonye: (ushobora kubyongera ku rutonde)
- Urwiru narubonye
- Amagi ( bigaragaza ko urwiru rumeze neza
- Inyo
- Ibishashara biboshye
Ushobora gukenera kuvuga umubare w'amakaderi aboshye: ibi bigufasha kumenya umubare w'inyamirimo zizavuka mu minsi iri imbere. Na none reba niba harimo ingabo nyinshi.
- Intsinda
- Ubuki
Na none, ushobora gukenera kumenya amakaderi y'ubuki n'ay'intsinda.
- Ugomba kwerekana niba hari ibimenyetso bya:
- Varowa
- Amababa atameze neza
- Ikinya
- Ikindi kimenyetso y'indwara cyangwa ibyonnyi.