Inzuki

Ubuzima Bw'Inzuki

Ubuzima bw'inzuki: indwara, ibiza n'ibyonnyi byibasira inzuki

1. Inyamaswa

Inyamaswa zirya inzuki: imisamanzuki, ibikeri,urutambara,imiserebanya,ibitagangurirwa; Inyamaswa zitica inzuki, ariko zikaba zarya ubuki:  impimbi, imiswa, intozi, amavubi,…

2 Ikinya (Fausse teigne) 

  Ni ubwoko bw’utunyugunyugu dutera amagi ku bishashara bitarimo inzuki.Ayo magi avamo inyo,inyo zikavamo utuntu tujya kumera nk’utunyabwoya.I zo nyo n’utwo tunyabwoya nibyo birya ibishashara ndetse bikaba byasingira n’amakadere.

Kugira ngo wirinde ikinya mu mizinga yawe, ni ngombwa guhorana imizinga irimo inzuki nyinshi, irimo nkeya igateranywa n’indi,kandi amakadere aboshye yatawe n’inzuki akavanwa mu muzinga. Kwandagaza ibishashara mu ruvumvu cyangwa hafi y’imizinga ni bibi kuko aribyo bikurura utunyugunyugu dutera ikinya.

3. Imiterere y’ibihe

    Izuba ryinshi rigira uruhare mu kwangiza iimizinga n’inzuki,kandi iyo ryinjira mu muzinga mo imbere nk’igihe izuba rirasira mu maso y’umuzinga , rigira uruhare mu kwica amagi . umuyaga, imvura nabyo bigira uruhare mu gupfa kw’inzuki .Umuvumvu asabwa kuterekeza amaso y’umuzinga aho imvura,imiyaga ndetse n’izuba bituruka .

4. Umuntu

  Umuntu aba umwanzi w’inzuki  mu gihe yangiza ibidukikije cyane amashyamba, adatera ibiti bitanga indabo, akwirakwiza imiti yica inzuki ( pesticides). Ntitwabura kuvuga kandi ko hariho n’abantu barya inyo z’inzuki bikaba atari byiza kuko bigabanya inzuki mu muzinga .

5. Varroa ( soma "Varowa")

Ni agakoko ko mu bwoko bw’uturondwe  kakaba karabonetse bwa mbere muri Indoneziya kitwa "varroa jacobson". Ako karondwe gakunda kororokera mu nkongoro  z’ingabo ku buryo  gatangira kunyunyuza urunyo kagakomeza no kunyunyuza uruyuki kugeza rupfuye. Ako karondwe kagira ingaruka nii kuamuzinga kuko inzuki zirazahara   zigatakaza imbaraga  zituma uruyuki ruguruka rukajya gutara. Zimwe mu nzuki usanga zaramugaye ku buryo hari n'izo

Ifoto ya mbere iragaragaza imiterere ya varowaa , ifoto ya kabiri iragaragaza  varowa  ku runnyo  ruteganywa  kuzavamo uruyuki, ifoto ya gatatu  iragaragaza  inzuki   zapfuye biturutse kuri varowa, amababa yarapfutse   biturutse kuri varowa.

6. Loque américaine

 Ni  indwara yibasira amagi  n‘ibyana  byitegura  kuvuka  igaterwa n’udukoko twa mikorobe .Iyo ndwara yavumbuwe bwa mbere muri Amerika  mu gihe kirenga imyaka 100 ishize ; ikaba ikunda kwibasira  amagi n’ibyana bitaravuka mu nkongoro. Ni indwara yandura cyane bitewe n’uburyo izo mikorobe  zifata kandi zigakwirakwira vuba  ku mizinga n‘ ibindi bikoresho  byose bikoreshwa  mu bworozi bw’inzuki .

Ni gute wamenya ko iyo ndwara yageze  mu marumbo y'inzuki zawe ?

  • Inkongoro zafashwe ntiziba zipfundikiye   ukabona  inkongoro zihinahinye  kandi zigatangira gucikagurika .
  • Igice k’inkongoro kihinahinnye iyo ugikanze kigaruka mu mwanya wacyo

Ni gute wakwirinda iyo ndwara

  • Kugirira isuku ihagije uruvumvu n’imizinga irimo ,guhanagura no  nokwoza  neza ibikoresho  mu buryo buhoraho ,
  • Gusimbura kenshi amakaderi  n’ibishashara bishaje

Ni gute wavura  iyo ndwara

  • Ubusanzwe nta muti wihariye uzwi wavura iyo ndwara  mu gihe ibimenyetso byemeje neza ko ariyo
  • Irumbo ryafashwe rigomba guhita rikrwa mu uvumvu, rikicwa  ndetse rikanatwikwa . ibikoresho byakoreshwaga  nabyo bikozwa  neza n’amazi  ashyushye  bigakurwaho mikorobe  hifashishijwe imiti yabugenewe ,
  • Gusenya imizinga yose iri muruvumvu rwagaragayemo iyo ndwara ,

7. Nosemose (soma "Nozemoze")

Nosemose ni indwara yibasira  cyane amara  y’inzuki uyibwirwa n’ibimenyetso by’impiswi .

Ni gute wamenya neza iyo ndwara

  • Hatangira kugaragara ibimenyetso by’impiswi mu buryo budasanzwe ,
  • Izo mpiswi ushobora kuzibona mu muzinga cyangwa iruhande rwawo buri munsi
  • Mu buryo busanzwe inzuki zita  udutotoro duto twenda gusa  n‘ umuhondo i ruhande w’umuzinga  bitewe n’imiterere  y’ikirere .

Ni gute wakwirinda iyo ndwara

  • Gukurikirana amarumbo y’inzuki ukareba niba afite insinda zihagije
  • Guhanagaura no kugirira isuku ibikoresho byose bikoreshwa mu bworozi bw’inzuki
  •  Kutagira ibindi  bitari ngombwa wongeramo mu biryo  by’inzuki  mu gihe cyo kuzigaburira (amata , vitamine z’inkorano , umutobe w’imbuto etc....)

Ni gute wavura iyo ndwara

  • Muri rusange iyo inzuki zibonye  insinda  zihagije iyo ndwara ihita ishira
  •  Mu gihe ibimenyetso bigumyeho  imiti isanzwe  irwanya mikorobe( antibiotic)  ishobora kwifashishwa mu kuyivura ;Umuvumvu aha atekereza na  none ku bubi bw’iyi miti mu kwangiza ubuki .