Inzuki

Imitiba y'Inzuki

Umuzinga

IRIBURIRO

Ubworozi bw'inzuki ni umurimo ugamije korora amarumbo y'inzuki mu mizinga. Umuvumvu yorora inzuki agamije guhakura ubuki bwazo cyangwa ibikomoka ku buki ( harimo  ibishashara, urucumbu, intsinda n'igikoma cy'urwiru, kubangurira ibihingwa cyangwa se kugira ngo abone inzuki agurisha ku bandi bavumvu). Aho inzuki zororerwa hitwa uruvumvu.

Mu Rwanda, ubuvumvu bwarakorwaga kuva kera cyane uko ibisekuru byagiye bisimburana. Nyamara ariko, uyu murimo wakomeje gukorwa ku buryo bwa gakondo, ugamije kubona ubuki bwo gukoresha mu ngo nk'ibyo kurya, imiti cyngwa se bugakoreshwa mu kwenga inkangaza.

2. INZU/UMUZINGA

Inzuki ziba mu mizinga. Mu Rwanda haboneka amoko atatu y'imizinga: umuzinga wa gakondo, Umuzinya ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya  bita Kenyani n'umuzinga witwa Langstroth ( soma "Langisitorosi").

2.1. Umuzinga wa gakondo

Uyu ni umuzinga wa gakondo ukoze mu mashami y'inturusu, imigano, urubingo n'ibindi. Uyu muzinga usakaje amase cyangwa amakoma. Uyu muzinga ntutanga umusaruro munini w'ubuki, ariko ugira uruhare runini mu gukurura inzuki.

2.2. Umuzinga wa Kenyani

Ubuvumvu bwa gakondo bushyigikira umuzinga wa Kenyani nk'umwe mu mizinga ya gakondo itanga umusaruro ku bavumvu bato. Uyu muzinga ukoze ku buryo bworoshye: : ibishashashara biba bifashwe n'imitambiko y'ibiti  isanganyije umuzinga. Ubugari bwa buri mutambiko buba bungana n'ubw'igishashara wongeyeho akanya kanyuramo inzuki (35 mm).

Umuzinga wa Kenya

2.3. Umuzinga wa Langastroth (soma "Langisitorosi")

Mubuvumvu bwa kijyambere, umuzinga wa Langisitorosi ni umuzinga  ujyamo amakaderi ahagaritse. Mu mateka, bavuga ko uyu muzinga  wakozwe na Rev.L.L.Langstroth ( soma "Langisitorosi") mu mwaka w'1852. Icyiza cy'uyu muzinga ni uko unzuki zibohera ibishashara ku makaderi ashobora gukurwa mu muzinga ku buryo bworoshye. Amakaderi aba akoze ku buryo abuza inzuki komeka ibishashara aho zishatse, haba ku makaderi yandi cyangwa ku nkuta z'umuzinga. Amakaderi ashobora gukurwa  mu muzinga afasha abavumvu gucunga inzuki mu buryo butashobokaga ku yandi moko y'imizinga.