Bashyiramo ibyatsi cyangwa ibisheshe n’umurimo bigatanga umwotsi. Uwo mwotsi utuma inzuki zigira ubwoba ntiziryane ahubwo zigahunga cyangwa ntizihumeke neza zigatuza.
Gakoze muri palasitiki, gafite imyenge. Bagashyira hagati y’igisanduku cyo hasi n’icyo hejuru, bityo urwiru ntiruzamuke ngo rujye gutera amagi mu gisanduka cyo hejuru.
Iyo akimirizi kadahari, umusaruro uragabanuka kubera ko urwiru rubasha gutera amagi mu gisanduku cyo hejuru inzuki zikabura aho zihunika ubuki cyangwa se aho zakabuhunitse hakaba hato. Akimirizi kanini kagira kandi uruhare mu gukumira ingabo mu kujya mu mugereko wo hejuru kwangiza cyangwa kurya ubuki intazi ziba zahahunitse.
Uburoso (brosse à abeilles, bees brush
Ni uburoso bworoshye, bwifashishwa n’abavumvu ba kijyambere mu guhungura inzuki ku bishashara mu gihe basura inzuki cywangwa se bahakura.
Ni agasanduka k’agaparasitiki bashyiramo urwiru by’agateganyo, bagirango rutigendera iyo ari rushya mu muzinga cyane mu gihe umaze gusukwa. Inzuki z’impashyi zo zishobora kwinjiramo no gusohoka, maze zikagaburira urwiru.
Imashini iyungurura ubuki
Ni imashini ikoze mu cyuma kitagwa umugesi, iyungurura ubuki bwo mu makaderi akoreshwa mu mizinga ya kijyambere yo mu bwoko bwa langisitotosi igatuma haboneka ubuki bwiza kandi ibishashara byo mu ma kadere bitangiritse.
Iyi myambaro yose ituma umuvumvu asura inzuki nta bwoba afite kandi bikamurinda gukoresha umwotsi mwinshi cyangwa kwica no kubangamira inzuki mu gihe azisura. Bayambara bagira ngo bakingire umutwe, amaso n’intoki kugirango inzuki zitahadwinga.
Ako kuma bagashyira aho inzuki zinjirira kandi zisohokera, bityo kakabuza urwiru kuva mu muzinga, gashobora no gukumira bimwe mu byonnyi bishaka kwinjira mu muzinga kakaba gakumira ibyonyi birusha umubyimba inzuki.
Iyo ikaderi imaze kuzura neza ubuki ; inzuki zipfundikira neza inkongoro. Ako gakoresho gatuma inkongoro z’ubuki zipfunduka ibishashara bitangiritse kandi ubuki bukaboneka butanduye.
Utwo tuyunguruzo dukoreshwa mu kuyungurura ubuki