Kugaburira inzuki
1. Gukora ubuvumvu bw'umwimerere
- Nta bushakashatsi burabigaragaza, ariko birumvikana ko kureka inzuki zigatara ubuki bw'umwimerere byaba byiza kurusha kuzigaburira amasukari yo mu nganda. Ni byiza kurekera inzuki ubuki bwazitunga mu gihe cy'umwaka. Ni ukuvuga ko umuvumvu agomba kurekera mu muzinga igisanduku kimwe n'igice cyangwa bibiri atabihakuyemo ubuki kugira ngo butunge inzuki ( zikenera nka kg There is no scientific evidence yet, but surely their own honey has got to be better than fee z'ubuki buzitunga kuva muri Nzeli kugeza muri Werurwe).
- Uburyo bwiza bwo guha inzuki ubushobozi bwo kubangurira ibihingwa ni uguhinga ibihinga bitanga intsinda hafi y'uruvumvu.
- Ni ngombwa kandi ko inzuki zibona amazi meza kandi ahagije.
Ibindi byo kwitabwaho
- Irinde kugaburira inzuki uziha ubuki kuko bituma zikwirakwiza indwara kandi n'impumuro yabyo ituma habaho.....(robbing)
- Irinde gusiga umushongo upfunduye mu muzinga
- Kora uko ushobye wirinde robbing.
Ni ryari inzuki zigaburirwa
- Iyo inzuki ziri mu muzinga udafite ibyo kurya n'igihe hariho umushongi w'indabo muke cyangwa ntawo. Ibi bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose cy'umwaka.
- Igihe wahuje imizinga 2
- Iyo wafashe irumbo ukarishyira mu muzinga.
Igaburo ry'umushongi w'isukari
Ibya ngombwa birigize: isukari yera igizwe n'utubumbe, amazi
Icyitonderwa: - Ntugakoreshe isukari y'ikigina cyangwa se amasukari adanyuze mu nganda kuko aba arimo umwanda.
Umushongi ufashe w'isukari: Kg 1 y'isukari igizwe n'utubumbe muri ml 630 z'amazi meza.
Umushongi woroshye w'isukari: kg 1 y'isukari muri litiro y'amazi.
Nta mpamvu yo guteka umushongo kuko gukoresha amazi ashyushye bihagije. Uvanga umushongi kugira ngo isukari ishonge. Iyo isukari yamaze gushonga umushongi uba usa neza nta ntirimwa zirimo kandi ufite ibara ryerurutse gato.
Iyo umushongi ubitswe igihe ushobora gutondaho uruhumbu rw'umukara. Kugira ngo wirinde urwo rubobi, ushobora kongeramo timolo (thymol) nkeya. Timolo ntihita ishonga mu mazi ariko ushobora gutegura umushongi wayo mbere mu icupa ripfundikirwa neza.