Inka

Ikiraro k'inka

Ikiraro cy'inka

Ikiraro cy'inka ni kimwe mu bintu  bituma umusaruro w'inka nk'amata, inyama n'ifumbire byiyongera.

  1. Impamvu inka ikwiye kugira ikiraro:
  • Kurinda inka ibyayibangamira bitewe n'ibihe bibi: guhindagurika kw'ibihe by'ubushyuhe n'ubukonje, izuba ryinshi......,
  • Gucungira hafi ubushyo, gusaranganya neza ibiribwa, kurushaho kuzifata neza;
  • Kongera umusaruro w'inka, kubona ifumbire'imborera, kugabanya abakozi bakenewe;
  • Inka zigomba kuba mu kiraro gisakaye kandi zikaba zifite isaso ihagije. Iyo ikiraro cy'inka kidafite inkuta, zigomba kuzirikwa.

    2.Ibipimo by'ikiraro cy'inka

Buri nka igomba kugira ahantu hafite ishusho y'urukiramende, gifite nibura m 1.50 z'ubugari n'uburebure bungana n'uburebure bw'inka ( upimye kuva  ku munwa kugeza ku murizo, ni ukuvuga m 2 kugeza kuri 2.50 m ugereranyije.