Inka

Kororoka kw'inka

Kororoka kw'inka

Bitewe n'ubwoko bw'inka,  ( ubwoko bwa kijyambere cyangwa bwa gakondo,), uburumbuke bw'inka buri hagati ya 50% na 80%. Inka yima bwa mbere ku mezi 24 mu bworozi bwa kijyambere no ku mezi 36 mu bworozi bwa gakondo. Imfizi imwe ishobora kwimya inyana 50. Intera iri hagati y'imbyaro 2 ni amezi 14 na 21 bitewe n'ubwoko bwazo. Inka ikurwa mu bworozi imaze kugira imyaka 10 kugeza kuri 13.  Inka ihaka amezi 9, ni ngombwa rero guhagarika kuyikama amezi abiri mbere y'uko ibyara. Gutera intanga ni bwo buryo bwo kubangurira benshi bahitamo kurusha kubangurira ku mfizi. Mu Rwanda, inka za kijyambere zihari zishobora kubangurirwa ku nka ya gakondo "Ankole" bikabyara ibyimanyi. Inka za kijyambere zihari ni Jersey (soma "Jerise") Swiss Brown (soma "Suwisi burawuni"), Sahiwal (Soma "Sahiwale") na Friesian ( Soma "Furizoni").