Inka

Gucunga umutungo inka

Kwandika no kubika amakuru inka

Kwandika no kubika amakuru mu bworozi bw'inka ni umuco mwiza  kuko bifasha  gutegura igenamigabi  riteza imbere ubworozi no kubara ishoramari rikenewe, ikiguzi n'inyungu itangwa n'uyu mwuga w'ubworozi bw'inka. Impuguke mu bworozi bw'inka z'inyama  yitwa Patterson yerekanye amakuru ku bintu 10 by'ingenzi bikurikira bigomba kugaragara mu makuru ku bworozi:

1. Umubare w'inka: "kumenya umubare w'inka umworozi atunze ni ingenzi kuko umufasha kubona amakuru fatizo ku bushyo bwe" Uwo ni Patterson wabivugaga. Mu makuru ku mubare w'inka  harimo ibi bikurikira:

  • Umubare w'inka zabanguriwe ku mfizi: uyu mubare  ufasha mu kubara no guteganya ibintu byinshi;
  • Umubare w'inka zizabyara igihe iki n'iki: ufasha kureba uburumbuke kuri buri nka yabanguriwe;
  • Umubare w'inyana zacukijwe kugira ngo hamenyekane umubare w'inyana zicuka kuri buri nka;
  • Andi makuru ku mubare w'inka arimo umubare w'inka zagurishijwe cyangwa zapfuye n'italiki byabereyeho, umubare w'inka zaguzwe n'italiki, umubare w'inka z'imbyeyi  n'umubare w'imfizi.

2. Ibiranga buri tungo

Buri nka igomba kugira ibiyiranga byanditse kandi bibitse, birimo inkomoko, italiki y'amavuko n'ubuzima bwayo, inkingo n'ibyerekeye indwara yarwaye ( n'imiti yahawe n'igihe byabereye);

Igihe umaze kubona amakuru kuri buri nka, Patterson avuga ko umworozi ashobora kuyakoresha kugira ngo amenye uko yororoka maze bimufashe gufata ibyemezo byo gusimbura inyana, kuvana inka mu bworozi, zagaragaje ibibazo mu gihe cyo kubyara cyangwa ibindi bibazo, no kumenya ikigereranyo cy'uburambe bw'inka;

3. Ibiro by'inka: Patterson agira aborozi inama yo kumenya ibiro inka zifite: inyana, inka nkuru, ibimasa. Bishobora gukorwa ku bushyo ariko kuri buri ukwayo ni byo byiza kurushaho.

4. Amakuru ku kwima: Patterson agira inama aborozi ngo bajye bandika amakuru ku kwima kw'inka zabo buri mwaka. Agira ati" ibaze usanze ufite 5% by'inyana zitima. Kuzitunga bigutwara amafaranga n'ubundi bushobozi. Ni byiza rero kumenya niba harimo iz'ingumba ukazigurisha".

5. Amakuru ku  buryo ishyo riyara: muri aya makuru hagomba kugaragaramo amakuru ku nyana na nyina , ibibazo byagaragaye mu kubyara kugira ngo bifashe umworozi gufata ibyemezo byo gukura mu bworozi inka zibyara bigoranye, italiki y'amavuko n'ibiro yavukanye cyangwa se izapfuye zikivuka. Aya makuru afasha umworozi kumenya igihe inka ze zavukiye n'inkomoko yazo. Aya makuru kandi amufasha kuba yakura mu bworozi inyana zitinda kwima.

6. Uburyo bwo gukoresha urwuri: aya makuru ashobora kutitabwaho, ariko nyamara ni ingenzi mu gushaka uburyo inka zitagirwaho ingaruka n'amapfa. Patterson agira inama aborozi yo kwandika amakuru ku buryo urwuri rukoreshwa buri mwaka, ingano y'imvura yaguye n'uburyo ubwatsi bwahunitswe. Kugira ayo makuru bifasha umworozi guteganya uburyo bwo gukoresha urwuri  mu mwaka ukurukiyeho kugira ngo ateganyirize ibihe bibi bitazagira ingaruka mbi ku bushyo bwe. Aya makuru kandi yerekana uko ubwatsi bwahunitswe.

7. Amakuru ku biryo byaguzwe:  akurikije uko zimwe mu ndwara zitata inka zifashe muri iki gihe ndetse n'amakuru ku kato kuri bimwe mu bintu bikoreshwa mu gutegura ibiryo by'inka, Patterson avuga ko amakuru ku biryo by'inka ari ingirakamaro. Agira inama aborozi kwandika amakuru ku mataliki baguze ibiryo, aho babiguze n'ibirango byabyo ndetse n'amakuru yerekeye niba igihe ibyo biryo byaguzwe byari byemewe n'amategeko. Patterson asaba ko umworozi abika amakuru ku biryo yagaburiye inka ze nibura mu gihe cy'imyaka icumi.

8. Amakuru ku mfizi: na none ni byiza kugira amakuru ku nkomoko y'inka umworozi afite mu bushyo, n'ubwo akenshi byitabwaho n'aborozi bashaka icyororo kurusha abagamije ubucuruzi.  Patterson avuga ko ari byiza kwandika amakuru ku mfizi zimije ubushyo ubu n'ubu bifasha kumenya inkomoko y'izivuka kandi bikaba byamufasha kugera ku ntego ze mu byerekeye kubangurira no kubona inka yifuza mu bwiza. Iyo hagaragaye ikibazo ku mfizi, umworozi amenya iyo ari yo.

9. Ikiguzi: kugira ngo amenye neza ikiguzi ubworozi bumutwara, Patterson agira umworozi inama y'uko agomba kuba afite amakuru arambuye ku kiguzi cy'ibyo akoresha mu bworozi ( ni ukuvuga: inyana/ inka yatangiranye, ibyo azigaburira, ibyo atanga mu kuzitaho, ubutaka ahingaho ibiribwa azigaburira cyangwa ubwatsi, n'ibindi. Avuga ko ikiguzi cy'ibyo agaburira inka, ibyo akoresha mu kuzitaho, abakozi, inyungu..... bigomba kubarwa kuri buri mirimo y'ubworozi ibyara inyungu .

10. Urwunguko: kuri buri murimo w'ubworozi, hagomba kugaragara urwunguko. Iyo mirimo ni inka zakuwe mu bworozi, ibimasa, inyana, ibiryo, n'ibindi....