Inka

Kugaburira Inka

Uko bagaburira inka

1. Imbehe

Imbehe y'inka igomba kuba ikoze ku buryo igabanya bishoboka gutakaza ibyo kurya no kuba yahindurwa ukundi ku buryo bworoshye biramutse bibaye ngombwa. Mu bworozi bw'inka za gakondo, imbehe ikoze mu biti, ibyuma cyangwa igice cy'ingunguru biremewe.

Imbehe igomba kuba ifite ibipimo bikurikira:  

- Ubugari: cm 60-80  

- Uburebure bungana n'ubugari bw'ikiraro cyose

- Uburebure bw'imbere: cm 10-40

- Uburebure uvuye ku butaka kugera aho zirira: cm 80

- Ubufukure: cm 20

2. Kugaburira inka

  • Inka zirya ibyatsi byo ku gasozi, ibyahingiwe amatungo, ibisigazwa bituruka ku musaruro w’ubuhinzi, cyangwa ibyo mu nganda.
  • Mu byatsi bihingirwa inka twavuga “Tiribusakumu, setariya, urubingo, desmodiyumu, luzerine”.
  • Inka yororerwa mu kiraro isaba guhingirwa ari 30-40 z’ubwatsi ku mwaka. Hakurikijwe ko bwahinzwe mu kibaya cyangwa ku gasozi. Ni byiza ko mu igaburo ry’inka haba harimo imvange y’ibinyampeke n’ibinyamisogwe.
  • Iyo bafumbira umurima w’ubwatsi bw’amatungo bashyiramo toni 10 z’ifumbire yo mu ngarani na kg 300 z’ifumbire mvaruganda kuri hegitari imwe.
  • Kugira ngo baziteganyirize ibihe bibi, inka bazibikira ubwatsi bwumye (foin) cyangwa ubwahunitswe mu butaka (ensilage).
  • Inka zikamwa n’izihaka hejuru y’amezi arindwi, ni byiza kongera ku igaburo ryazo risanzwe ibiryo mvaruganda. Iyo umukamo uri hejuru ya litiro 6, bayiha 0,5 kg cyabyo kuri buri litiro yiyongeraho. Buri nka igomba guhabwa igaburo yihariye cyangwa rusange.

   UMUSARURO

Bitewe n’uko yorowe bisanzwe cyangwa kijyambere, inka ya kinyarwanda ikamwa:

• iminsi 180 (ubworozi busanzwe), igakamwa litiro 325 havuyeho ayo inyana yonka;

• iminsi 300 (ubworozi bwa kijyambere), igakamwa litiro 2 280, inyana yonka amalitiro 350 y’amata;

• inka ya kinyarwanda iyo ibazwe itanga umurumbuko wa 48-50% by’inyama.

 

Umusaruro w’izindi nka zororwa mu Rwanda

 

 

 

Sayiwale

Jerise

Suwisi burawuni

Firizone

Jerise Sahiwale Ankolé

Umukamo (litiro)

 

Igihe imara ikamwa (iminsi)

 

Umusaruro iyo ibazwe

2 300

 

 

359

 

 

 

50%

2 500

 

 

330

 

 

 

45%

4 000

 

 

330

 

 

 

50%

5 000

 

 

305

 

 

 

50%

3 757

 

 

333

 

 

 

50%