Imyumbati

Kwita kumusaruro

Gutunganya umusaruro w'imyumbati

Imyumbati yera  ku mugabane wa Afurika hafi ya yose iribwa n'abantu: 30% iribwa nyuma yo gutonorwa, kozwa no gutogoswa mu mazi, naho 70% by'umusaruro w'imyumbati iribwa yatunganyijwemo ibindi biribwa birimo amafiriti yumagaye, ifu, imitsima itetse, utubumbe duto dukaranze cyangwa twatetswe ku mwuka, ibinyobwa, n'ibindi....Abaturage bo mu migi no mu byaro bose bakoresha ibiribwa bikozwe mu myumbati nk'ibiribwa bya buri munsi bitanga imbaraga. 

Mu Rwanda, dufite amoko akurikira y'ibiribwa bitegurwa hifashishijwe imyumbati:

  • Ubugari: ni umutsima uteguwe mu ifu y'imyumbati. Iyo fu iboneka mu buryo bubiri: ubwa mbere ni ukwanika imyumbati mibisi ku zuba, uko yakabaye cyangwa ikasemo uduce hanyuma yakuma bakayisya. uburyo bwa kabiri ni ukubanza ukinika imyumbati mu mazi kamaramo iminsi 3 kugeza kuri 5. Kwinika imyumbati ni bwo buryo benshi bahitamo mu gihe bafite amazi ahagje. Aho badafite amazi ahagije banika imyumbati yakuma bakayisya.
  • Gari: ni utubumbe duto tw'imyumbati y'imivunde hanyuma igategurwa ku buryo tubikika ku buryo bworoshye ndetse no kuduteka bikagira vuba. Gari ni ibiryo bibereye abanyamugi.  
  • Inganda zitegura ibyo kurya zivanga ifu y'imyumbati n'ifu y'ingano zigategura za biswi, imigati, gato na keke.......
  • Amido ikorerwa mu nganda,
  • Kwanga (cyangwa  Shikwanga) ni ibyo kurya biteguwe mu ifu y'imyumbati y'imivunde. Kuyitegura bikorwa mu myumbati yinitswe mu mazi ikamaramo iminsi nk'itatu, nyuma bakayinura bakayisekura maze bakayiteka ku mwuka. Umutsima ubonetse bawubumbamo udutsima duto bakadupfunyika mu makoma maze bakongera bakawuteka ku mwuka. Nyuma baratureka tugahora. Shikwanga ishobora kuribwa ihoze cyangwa ishyushye. Shikwanga ishobora kumara iminsi 3 kugeza kuri 7 ibitse ahantu hatari mu byuma bikonjesha kandi icyo ifpunyitsemo kitapfunduwe, naho ubundi  yakuma ntibe ikiriwe cyangwa ikinjirwamo na za mikorobe.
  • Isombe: amababi akiri matoto y'imyumbati aratoranywa agasekurwa maze agacanirwa mu gihe cy'iminota hagati ya 15 na 30 cyagwa irenzeho, hanyuma hakongerwamo izindi ndyoshyandyo uko babyifuza.