Gutera imyumbati
- Imyumbati iterwa mu kwezi Kwa Nzeli-Ugushyingo,
- Biba byiza cyane gutera ingeri zatemwe ku biti bikomeye;
- Ingeri zitarwaye, zikiri mbisi kanzi zivuye ku biti bikuze ni zo nziza zikwiye guterwa. Ubwiza bw'ingeri buterwa:- Igihe ibiti bimaze;
- Umubyimba
- Umubare w'amaso
- Ubuzima by'ibiti zatemweho.
- Koresha ingeri zivuye ku biti bimaze byibura amezi ari hagati ya 8 na 18.
- Koresha ingeri zibyibushye, ntukoreshe izinanutse;
- Kura ngeri zo gutera ku biti bitarwaye;
- Koresha ingeri zifite ubutebure bwa cm 20-30, zifite amaso 5-7;
- Tema ingeri igihe witeguye guhita uzitera;
- Tema ingeri ukoresheje umuhoro, icyuma cyangwa urukero bityaye;
- Tera hakiri kare, mbere gato y'uko imvura itangira kugwa cyangwa se imvura igitangira kugwa;
- Tera ingeri z'imyumbati zishinze, ziberamye cyangwa zirambitse mu butaka
- Igihe imyumbati ihinze yonyine, intera iri hagati y'ingeri no hagati y'imirongo iba ari cm 80-100;
- N'ubwo nta mabwiriza mpuzamahanga abaho, muri Afurika batera ingeri zigera ku 10 000-15 000/ha zigatanga umusaruro mwiza.