Ubusanzwe abahinzi ntibakurira rimwe imyumbati yose mu murima. Basarura iyo bakeneye gukoresha muri ako kanya gusa, indi ikaguma mu murma. Gusarura imyumbati byoroha iyo ubutaka buhehereye;
Na none gusarura imyumbati byoroha iyo yatewe ku mitabo;
Umusaruro uterwa n’ubwoko wahinze: amoko yak era yeraga Toni 15-25 kuri Ha, none imbuto nshya zitanga umusaruro mwiza kurushaho: NASE 14 year Toni 30-35/ Ha naho NAROCASS1 year Toni 45-50/Ha .