Gutegura umurima uzahingwamo imyumbati uri imusozi bitandukana no gutegura umurima uri mu kabande cyangwa mu kibaya: imusozi, bahinga imyumbati mu ntabire ishashe cyangwa amayogi cyangwa imitabo. Mu bibaya, abahinzi bater imyumbati ku mitabo cyangwa amayogi yigiye hejuru kugira ngo birinde ko yarengerwa n'amazi.
Amayoyi aba afite uburebure buri hagati ya cm 30 na cm 60 cm.
Intera iri hagati y'amayogi iba iri hagati ya cm 60 na cm 100.
Batabira umurima hanyuma bagasanza. Ibyo bikorwa mu gihe ubutaka buhehereye. Tabira umurima nibura kugeza kuri cm 15-30 cm z'ubujyakuzimu.