1. IRIBURIRO
Imbwija ni zimwe mu mboga z’amababi zeramuri Afurika, zagaragaje ko ziri mu musaruro w’ibihingwa utanga ikizere bitewe n’uko zihanganira ubushyuhe, amapfa, indwara n’ibyonnyi, urugero runini rw’intungamubiri zigira haba mu mbuto ndetse no mu mababi (Onyango, 2003).
Amababi n’amashami biraryohera, ni isoko nziza y’ubutare (38.5mg/100g), kalisiyumu (350-400mg/100g), vitamini-A na C. Umunyu wa oxalate ku rugero rwo hejuru (1-2%) na nitarate (1.8-8.8g/kg iyo byumye) biboneka mu mababi y’amoko atandukanye y’imbwija (Gopalakrishnan, 2007).
Imbwija ziboneka mu gice kinini hagati y’imirongo mbariro toropike zombi no munsi yazo. Imbwija ni igihingwa kigira amababi yo mu bihe by’ubushyuhe, kibereye ibihe ikirere gishyushye kirimo ubuhehere bwinshi.
Imbwija zihingwa igihe cyose cy’umwaka hagati ya za toropike. Imbwija zitukura zikenera urumuri rw’izuba ruhagije kugira ngo ibara ritukura riboneke. Ubwoko busarurwaho imbuto, A. caudatus, A. cruentus, A. edulis bwera neza mu gihe igihe cy’amanywa kiba kigufi naho ubwoko A. hypochondriacus bukaba ari imberabyombi.
2. Amoko y’imbwija
Ukeneye guhinga imbwija zisarurwaho imbuto, dore amwe mu moko yazo: Amaranthus caudatus Amaranthus cruentus, Amaranthus hypochondriacus , Amaranthus retroflexus. Ushaka guhinga imbwija zisarurwa amababi, dore bumwe mu bwoko bwiza: Amaranthus cruentus, Amaranthus blitum, Amaranthus dubius
Amaranthus cruentus
Amarantus hypocondriacus Amaranthus retroflexus
Amarantus blitum Amaranthus Dubius