Hakenewe imbuto zingana na 0.5 kg kuri ha (5g kuri 1 are). Imbuto zigomba guturuka ku bimera bifite ubuzima bwiza cyangwa mu bigo bizwi kandi byemewe.
Mu buryo bwo gutera ako kanya mu murima, ubutaka bwo guteraho bugomba kuba bwigiye hejuru, imirongo yo guteramo ikaba icishijwe agati kugeza kuri cm 0.5 z’ubujyakuzimu. Kuko imbuto z’imbwija ziba ari nto cyane zivangwa n’umucanga useye neza bikanyanyagizwa ku rugero rumwe mu mirongo itandukanyijwe na cm 40. Imbuto mu mirongo zitwikirizwa n’agacanga cyangwa agataka gake, hanyuma bagasasira imitabo iyo isaso ihari. Hakurikiraho kuhira udasiba.
Mu buryo bwo gutera ingemwe, hagati y’iminsi 22-25 zishyizwe mu buhumbikiro, ingemwe zirabyarurwa zigaterwa ku mirongo itandukanyijwe na cm 40 x 30.