Gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda
Imbwija zikenera ifumbire nyinshi ariko zigatanga umusaruro mwinshi cyane. Uretse Toni 20-25 z’ifumbire y’imborera, kg 120:50:50 za NPK kuri hegitari imwe zirakenewe. Mu gihe cyo gutera ingemwe hashyirwamo kg 33/ha, hagashyirwamo kg 33/ha nyuma y’ibyumweru bine ingemwe zitewe na kg 86/ha nyuma y’ibyumweru umunani ingemwe zitewe.