Imbwija

Gusarura

Gusarura imbwija

Imbwija zisarurwa amababi barazirandura cyangwa bagakata amababi. Iyo hakoreshejwe uburyo bwo kurandura, imbuto zikuze zisoromwa ku minsi 30, 45 na 55 nyuma yo gutera. Zigifite imizi yazo zirozwa zikoherezwa ku isoko zifunze mu mifungo mito mito. Naho imbwija zisarurwaho imbuto zo zisarurwa iyo amababi hafi ya yose yahindutse umuhondo,amahundo yahindutse ikigina naho Imbuto zahindutse umukara.

Amahundo amaze gukatwa ategereza ku mbuga kugira ngo yume. Iyo amaze kuma ahurwa hakoreshejwe ikibando kugira ngo imbuto zivemo. Hanyuma imbuto ziragosorwa umwanda ugashiramo.