Imbwija

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Indwara n’uburyo bwo kurwanya udukoko ku mboga

Amababi asa n’ayababutse (Rhizoctonia sp.) n’umugese w’umweru ni zo ndwara z’ingenzi zibasira ubuhinzi bw’imbwija.

Amababi asa n’ayababutse ni yo ifata cyane imbwija mu gihe cy’imvura, iyo hari ubushyuhe n’ubuhehere bwinshi. Mu bimenyetso byayo harimo utudomo tw’umweru tugenda tugaragara ku mababi bituma umusaruro utagurwa ku isoko.

Uko bayirwanya:

  • Gutera imbuto z’imbwija z’icyatsi z’ubwoko bwihangana mu gihe cy’imvura.
  • Kwirinda kuhira umisha amazi ku mababi;
  • Gutera umuti wa mancozeb ku rugero rwa g 4 g/l y’amaganga y’inka. Uterwa rimwe mu cyumweru ukabihagarika hasigaye iminsi 14 no usarure kugirango ugabanye ingaruka ziterwa n’imiti isigara ku bihingwa/umusaruro.