Imyumbati

Amoko

Amako y'imyumbati

 

1. IRIBURIRO

Ubuhinzi bw'imyumbati mu Rwanda  bwazanywe  n'Ababiligi mu mwaka w'1930. Imyumbati  ni igihingwa ngandurarugo kiri ku mwanya wa gatatu nyuma  y'ibijumba n'ibitoki.  Mu myaka icumi ishize umusaruro w'imyumbati wagiye ugabanuka bitewe ahanini n'indwara, ibyonnyi n'ibura ry'imbuto zihanganira indwara.  

Imyumbati isarurwaho  ibijumba ari na byo biribwa. Imyumbati ifite ubushobozi bwo kwera mu butaka buteraramo ibindi bihingwa. Imyumbati kandi yera mu gihe hariho amapfa. Kubera ko imyumbati ishobora kuguma mu butaka kugeza ku mezi 24, ndetse n'amwe mu moko yayo akaba yaguma mu butaka kugeza ku mezi 36, gusarura imyumbati bishobora gutegereza ko isoko riboneka cyangwa haboneka uburyo bwo kuyitunganya.

Imyumbati iribwa n'abantu, ariko ishobora no kugaburirwa amatungo. Mu ngo nyinshi imyumbati iribwa nk'ikiribwa gitera imbaraga. Imyumbati ishobora kuribwamo umutsima, igikoma, kotswa cyangwa gutogoswa. Amababi y'imyumbati nayo aribwa nk'imboga rwatsi, zikungahaye ku ntungamubiri na Vitamini A na B.

2. AMOKO

Ubusanzwe hari amoko abiri y'amoko y'imyumbati: imyumbati irura n'imyumbati y'imiribwa.

Imyumbati yitwa ko ari imiribwa igihe yifitemo ubusharire buke. Ubundi imyumbati yigiramo ubusharire ( aside) bugomba gukurwamo kugira ngo ibashe kuribwa. Imyumbati y'imiribwa yigiramo ubusharire buke  butagira icyo butwaye.  Imyumbati irura ihingwa kimwen'imyumbati y'imiribwa, ariko yifitemo ubusharire ku rugero rwo hejuru. Imyumbati y'imiribwa ishobora kugira urugero rw'ubusharire bungana na 40/1000000, naho imyumbati irura ikagira ubusharire ku rugero rwa 490/1000000. Urugero ruri hejuru ya 50/1000000 rufatwa nk'urwateza ibyago. Ubusharire mu myumbati irura ni ikibazo ku buzima bw'abantu, kereka bubanje kugabanywa kugera ku rugero rwihanganirwa. Iyo imyumbati igifite ubwo busharire iba ari uburozi bushobora kwica, ariko na none kubugabanya mu myumbati bikozwe ku buryo budatunganye na bwo na byo bishobora kwica mu gihe runaka, cyane cyane mu gihe ifunguro ribuzemo intungamubiri. Hariho uburyo bwinshi bwo kugabanya ubusharire mu myumbati. Kwanika imyumbati gusa bigabanya urugero rw'ubusharire, n'ubwo bishobora kuba bidahagije kugira ngo iribwe. Kwinika imyumbati mu mazi mbere yo kuyanika ni byo byizewe mu kugabanya ubusharire  ku buryo nyabwo. Guhugutisha imyumbati uko yakabaye cyangwa yacagaguwemo uduce duto nabyo bigabanya ubusharire, kuyikaranga ndetse no kuyibiza inshuro nyinshi uhindura amazi na byo bigabanya ubusharire ku buryo iribwa nta kibazo.

Mu Rwanda dufite dufite amoko y'imyumbati menshi ariko afite ikibazo cyo kwibasiwa n'indwara n'ibyonnyi biyangiza. Ayo moko aragaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

  IGIHINGWA: IMYUMBATI ( Manihot esculentum Crantz)

Izina

Kode

Igihe yaziye

Akarereyeramo

Uburyohe

Igihe yerera( Amezi)

Umusaruro

(t/ha)

Ibindi biyiranga bya ngombwa

Gitamisi

Eala 07

1975

LA, MA

 

Irarura

18 – 24

40

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara ry'ikigina kijimye, inkondo y'ibibabi ni icyatsi kibisi n'umutuku, amababi ni icyatsi kibisi cyijimye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina kijimye, bikaba umweru imbere.  

Rutanihisha

Creolinha

1985

LA, MA

 

Irarura

15 – 18

40 - 45

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara risa n'umuringa, inkondo y'ibibabi ni icyatsi kibisi n'umutuku, amababi ni icyatsi kibisi cyijimye, ibara ry'ibijumba byayo ni umuhondo, bikaba ari umweru imbere.  

Gacyacyali

Gakondo

1985

 MA

 

Imiribwa

12 – 15

25

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara risa n'umuringa, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba, amababi ni icyatsi kibisi cyijimye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina cyijimye bikaba ari umweru imbere.  

Gahene

Gakondo

1988

LA, MA

 

Irarura

12 – 15

30

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara risa n'umuringa, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba, amababi afite ibara ry'umuhemba rivanze n'icyatsi kibizi, ibara ry'ibijumba byayo ni umuhondo, bikaba ari umweru imbere.  

Bukalasa

GAkondo

1985

LA, MA

 

Imberabyombi

12 – 15

25

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara risa n'umuringa, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba, amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  rivanze n'umutuku, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina gikeye, bikaba ari umweru imbere.  

Iminayiro

Gakondo

1985

LA, MA

 

Imberabyombi

12 – 15

20

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara ry'ikigins cyijimye, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhondo   rivanze n'umutukucyatsi kibisi, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina gikeye inyuma, bikaba ari umweru imbere.  

Mavuta

Gakondo

1988

LA, MA

 

Imberabyombi

12 – 15

20

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara risa n'umuringa, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba, amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  rivanze n'umutuku, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina gikeye, bikaba ari umuhondo imbere.  

Nyirakarasi

Gakondo

1986

LA, MA

 

Irarura

12 – 15

25

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara ribengerana, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba, amababi afite ibara ry'umuhemba  rivanze n'icyatsi kibisi, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina gikeye, bikaba ari umweru imbere.  

Kiryumukwe

Gakondo

1985

LA

 

Imiribwa

10 – 15

25

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara ribengerana, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba, amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  rivanze n'umuhondo, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina gikeye, bikaba ari umweru imbere.  

Maguruyinkware

Gakondo

1985

LA, MA

Imberabyombi

12 - 15

20 -25

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara risa n'isine, inkondo y'ibibabi ifite ibara ritukura rivanze n'icyatsi kibisi, amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  cyijimye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina cyijimye, bikaba ari umweru imbere.  

Nyiramabuye

Gakondo

1985

LA

 

Imberabyombi

15

35

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti bifite ibara ry'icyatsi kibisi rivanze n'umuhondo, inkondo y'ibibabi ifite ibara ritukura rivanze n'icyatsi kibisi, amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  cyijimye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina cyijimye, bikaba ari umweru imbere.  

Imisurupiyo

Gakondo

 

1985

LA, MA

 

Imberabyombi

15

20

Ikunda gufatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti by'ibara ry'umuringa, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba,  amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  gikeye, ibara ry'ibijumba byayo ni umuhondo, bikaba ari umweru imbere.  

Ndamirabana

TME 14

2006

LA, MA

Imiribwa

10 - 12

40

Ntifatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati, yihanganira indwara y'agatagangurirwa. Ifite ibiti by'ibara ry'umuringa, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba,  amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  gikeye, ibara ry'ibijumba byayo ni umuhondo inyuma, bikaba ari umweru imbere.  

Cyizere

I92/0057

2006

LA, MA

Imberabyombi

15

40 - 45

Ntifatwa n'indwara y'ububembe bw'imyumbati, yihanganira indwara y'agatagangurirwa. Ifite ibiti by'ibara ry'umuhondo uvanze n'icyatsi kibisi, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'icyatsi kibisi kijya kuba umuhondo,  amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  gikeye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina cyijimye inyuma, bikaba ari umweru imbere.  

Mbakungahaze

95/NA/00063

2006

LA, MA

Irarura

12

45

Yihanganira  indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti by'ibara ry'umuringa, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba,  amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  gikeye, ibara ry'ibijumba byayo ni umweru inyuma, bikaba ari umweru imbere.  

Mbagarumbise

MH95/0414

2006

LA, MA

Imberabyombi

12 – 15

30 – 35

Yihanganira  indwara y'ububembe bw'imyumbati n'agatagangurirwa. Ifite ibiti by'ibara ribengerana, inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba,  amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  gikeye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina inyuma, bikaba ari umweru imbere.  

Rwizihiza

MM96/3920

2009

LA, MA

Imiribwa

12

30 - 35

Ntifatwa n' indwara y'ububembe bw'imyumbati, yihanganira indwara iterwa n'agatagangurirwa. Ifite ibiti by'ibara ry'umuringa,inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba,  amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  gikeye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina inyuma, bikaba ari umweru imbere.  

Seruruseke

MM96/5280

2009

LA, MA

Imiribwa

12

25 - 30

Ntifatwa n' indwara y'ububembe bw'imyumbati, yihanganira indwara iterwa n'agatagangurirwa. Ifite ibiti by'ibara ry'umuringa,inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umuhemba,  amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  gikeye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina cyijimye inyuma, bikaba ari umweru imbere.  

Mavoka

MM96/0287

2009

LA, MA

Imiribwa

10-12

35 -40

Ntifatwa n' indwara y'ububembe bw'imyumbati, yihanganira indwara iterwa n'agatagangurirwa. Ifite ibiti by'ibara ry'isine,inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umutuku uvanze n'icyatsi kibisi,  amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  cyijimye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina cyijimye inyuma, bikaba ari umuhondo imbere.  

Garukunsubire

MM96/7204

2009

LA, MA

Imiribwa

12

30 - 35

Ntifatwa n' indwara y'ububembe bw'imyumbati, yihanganira indwara iterwa n'agatagangurirwa. Ifite ibiti by'ibara ry'isine,inkondo y'ibibabi ifite ibara ry'umutuku uvanze n'icyatsi kibisi,  amababi afite ibara ry'icyatsi kibisi  cyijimye, ibara ry'ibijumba byayo ni ikigina cyijimye inyuma, bikaba ari umuhondo imbere.  

LA = Imisozi migufi, MA = Imisozi iciriritse