Ingurube
Ingurube
Kororoka
Kororoka
Kororoka kw'ingurube
- Ingurube bayibangurira ifite kg 115-120, iba ifite hafi amezi 8 ivutse, ku z’ubwoko bwiza naho inyarwanda, iba
- ifite ibiro 80-90 imaze amezi 12 ivutse;
- Hagomba imfizi 1 ku nyagazi 20;
- Ingurube ihaka iminsi 114. Iyo icukirije amezi abiri, ishobora kubwagura kabiri mu mwaka
- Ingurube nziza ibwagura muri rusannge ibibwana 10 uko ibwaguye, ikaba yacutsa ibibwana 8.
- Mu mezi abiri, ikibwana gishobora gucuka gifite kg 15
- Iyo inyagazi y’ingurube imaze kubwagura inshuri 6, muri rusange iba imaze imyaka 4 y’amavuko, igomba kuvanwa mu bworozi. Ariko ishobora kuvanwa mu bworozi igihe cyose babona ko ibyara nabi.
Amoko y'ingurube
- Ibiburanga:
- Ingurube nyarwanda igira uruhu rw’umukara, rimwe na rimwe uvanze n’ibara ryera;
- Agahanga ni kagufi,
- Ikinwa ni kirekire,
- Amatwi ni matoya akaba yemye
- Uruti rwayo ni ruto,
- Amaguru ni maremare kandi afite umubyimba muto.
- Ibyiza byabwo
- Ubwo bwoko burwanya indwara,
- Bwihanganira ubushyuhe,
- Yemera indyo iyo ari yo yose.
- Ubu bwoko bw’ingurube bubwagura hagati y’ibibwana 8 -10,
- Bubyara kabiri mu mwaka.
- Urubyaro rwa mbere ruboneka ingurube ifite umwaka n’igice (amezi 16 ) cyangwa imyaka ibiri( amezi 24s).
- Iyi ngurube ikura buhoro, igira ibiro 120 yujuje umwazaka n’igice.
- Inenge yayo ni uko iyo ikuze igira ibinure byinshi, bigatuma umusaruro ugabanuka, na yo igata agaciro.
- Ubwoko bwa Large White ( Soma "Lajiwayiti")
- Ibiburanga
- Ubwo bwoko bufite uruhu rwera,
- Agahanga kanini gacuritse, ikinwa kinini ;
- Amatwi ni manini kandi arashinz ;
- Bufite umubiri munini ugizwe n’inyama nyinshi;
- Amaguru yabwo ni manini kuko agizwe n’inyama nyinshi.
- Ibyiza byabwo
- Ubwo bwoko bugerageza kurwanya indwara ariko busaba kugaburirwa neza cyane ;
- Ubwo bwoko bw’ingurube bubwagura hagati y’ibibwana 10-12, kabiri mu mwaka;
- Iyo ngurube ibwagura ubwa mbere ifite amezi 12,
- Ikura vuba, igira ibiro 70 ku mezi 5,
- Itanga umusaruro mwiza cyane w’inyama, ariko ikenera isuku no kugaburirwa neza cyane.
- Ubwoko bwa Landrace (Soma "Landiresi")
- Ibiburanga
- Ubu bwoko na bwo bufite uruhu rwera,
- Agahanga karekare kandi kabyimbye ;
- Amatwi manini aratendera;
- Umubiri wayo ni muremure ugereranyije na Lajiwayiti
- Ubwo bwoko ntibufite ubushobozi buhagije bwo kurwanya indwara, zifatwa n'indwara ku buryo bworoshye.
- Lajiwayiti*Inyarwanda: irwanya indwara kandi itanga umusaruro ushimishije iyo igaburize neza.
- Lajiwayiti*Landiresi * Duroc : ubwo bwoko buherutse kugera mu Rwanda buturutse muri Ireland( Soma "Arilandi"). Burwanya indwara kandi bugatanga umusaruro mwiza.