Ingurube

Ikiraro

Ikiraro cy'ingurube

1. Iriburiro

Ubworozi bw'ingurube ni umurimo  utagoye kuko zirya bike kandi zigakura vuba. Ingurube zirya ibintu binyuranye, birimo ibisigazwa by'ibiribwa, ibisigazwa byo mu gikoni, ibisigzwa by'imyaka n'ibindi. Iyo ingurube ifashwe neza ibasha gutanga umusaruro utubutse w'inyama ugera ku biro 1,600 ku ngurube imwe n'ibyana byayo. Kororoka kw'ingurube birihuta ugereranyije n'andi matungo nk'inka cyangwa ihene. Byongeye kandi, ubworozi bw'ingurube butanga amafaranga n'ifumbire.

2. Ikiraro

Uko ikiraro kigomba kuba kingana

  • Imfizi y’ingurube igomba kugira inzu ifite m² 6-10 n’aho yidagadurira hari igicucu;
  • Inyagazi igomba inzu ifite m² 3 aho irara;
  • Inyagazi hamwe n’ibibwana byayo zikenera aho zirara zinagaburirwa hafit m² 8;
  • Kuva icutse kugera ku biro 50, ikenera m² 1,2 kuva ku biro 50 kugera ku 100 ikenera m² 1,5.

Ikiraro cy'ingurube cyubakishije imbaho, amatafari ahiye na sima igikomeza kugira ngo ingurube itagisenya.

Icyo kuriramo ( Imbehe):

  • Kigomba kuba gikoze mu mbaho zikomeye kandi ziremereye kugira ngo ingurube nigihirika ibyo kurya ntibimeneke,
  • Icyo kuriramo kigomma kuba gifukuye.