Ingurube

Ubuzima bw'amatungo

Kwita ku buzima bw'ingurube

  1. Gukumira indwara
  • Ingurube zigomba kororerwa ahantu hasukuye,
  • Umworozi agomba kurwanya inzoka n’udukoko two ku mubiri,
  • Ingurube zigomba gusasirwa hakoreshejwe ishinge cyangwa ibarizo,
  • Aho iryama hagomba kuba hacuramye kugira ngo amaganga atarekamo ahubwo asohoke,
  • Iyo iryama hejuru ku mbaho, hagomba gusigazwamo utwenge duto kugira ngo amaganga acemo,
  • Na none hasi aho maganga atembera naho hagomba kuba hacuramye.
  • Isaso igomba kuvanwa mu kiraro byibura gatatu mu cyumweru;
  • Kabiri mu mwaka, ikiraro kigomba kozwa hakoreshejwe ishwagara; mbere cyangwa nyuma yo kubyara ikiraro cyozwa hakoreshejwe kirolini 5%.

2.Kurwanya indwara zifata ingurube

Indwara

 

Ikigero cy’ingurube zifatwa

Ibimenyetso

Uburyo bwo kuyirwanya

1. Inzoka zo mu nda (asikarisi)

Ingurube ntoya cyane cyane

Kudindira mu gukura, kutarya, kunanuka cyane, guhinduriza ubwoya

Piperazine

Kororera mu kiraro

2. Salumonelozisi

Ifata cyane cyane ibibwana

Kugira umuriro mwinshi, kuruka, guhitwa cyane, gukamukamo amazi, guhumeka nabi, kuzana amabara asa n’ubururu hapfa 25-60% by’izafashwe

Kwita ku isuku

Kuvuza imiti (antibiotiques) n'irwanya impiswi

3. Muryamo y'ingurube

Ingurube ntoya n’inkuru

Kugira umuriro mwinshi 41-42°C, kuruka, guhitwa amaraso, kubyimba amaso harimo n’amashyira, gucika igice cy’inyuma (amaguru) kuzana amabara y’amaraso ku ruhu, kuramburura ku zihaka amezi makuru

Kugira isuku

Kororera mu kiraro

4. Rushi

Ingurube nkuru

Nta bimenyetso byihariye uretse kubona rushi ku rurimi

Kororera mu kiraro

Gutwika ingurube zirwaye

5. Impiswi (Colibacillosis)

Ingurube ntoya

Guhitwa cyane amazi agakamuka mu mubiri, kubyimba ku ruhu, kugira ibisazi

Guha iyafashwe amazi, imiti nka Tetracyclines, - Chloramphenicole,

Colistine na sulfamides