kwandika makuru
Kwandika no kubika amakuru y’ubworozi bw’ingurube byibanda ku makuru yerekeye buri ngurube. Amakuru yandikwa akabikwa yibanda ariko ntagarukira ku bikurikira:
- Imibare n’umwirondoro
- Umubare w’inyagazi
- Umubare w’amasekurume
- Umubare w’ibibwana bicutse
- Kororoka
- Inomero y’inyagazi
- Italiki yacukirijeho
- Umubare w’ibibwana kuri buri mbyaro
- Umubare w’ibibwana byacutse
- Yimijwe n’imfizi cyangwa yatewe intanga
- Kuramburura igihe bibayeho n’igihe yari imaze ihaka
- Umubare w’ibibwana byavutse ari bizima n’ibyavutse bipfuye.
- Imikurire
- Uko ibibwana byiyongere ibiro nyuma yo kuvuka,
- Ibibwana bipimwa ibiro bwa mbere nyuma y’ukwezi bivutse bagakomeza kubipia ibiro buri kwezi,
- Babara uko ibiro byiyongera bagereranya iikinyuranyo cy’ibiro buri kwezi.
- Imyitwarire
- Cyane cyane ku isekurume, bandika amakuru yerekeye imyitwarire yayo, niba igira amahane cyange se igwa neza.
e) Igaburo
Ubwoko bw’ibiryo kuri buri cyiciro cy’ingurube ( ibyatsi, ibinyabijumba, imvange z’ibiryo byo mu nganda,...)
f) Amakuru ku byerekeye amafaranga
Ibintu byose bitwara cyangwa byinjiza amafaranga bigomba kwandikwa no kubikwa. Ibi bifasha umworozi kubara igishoro, inyungu cyangwa n’ibihombo iyo byabayeho.