amafi

Kwita ku mutungo

kwita kumutungo

Kwandika ni ukubika mu nyandiko ibyakozwe mu bworozi bw’amafi bifasha kumenya igishoro cyagiye mu bikorwa by’ubworozi bw’amafi, kugereranya umusaruro ndetse n'igihe cyo gusarura .

Ubintu bigomba kwandikwa bikabikwa ni ibi bikurikira:

  • Umwirondoro w’icyuzi (Nomero y’icyuzi n'aho giherereye )
  • Amafi yororerwamo n’inkomoko yayo
  • Umubare w’amafi n’italiki yashyiriwemo
  • Ibyashyizwemo (ubwoko,ingano yabyo ndetse n’igiciro)
  • Umusaruro (ingano yawo n’igicuruzo)
  • Ibindi byakoreshejwe mu bworozi bw’amafi

Ibi byose tuvuze haruguru bigomba kwandikwa, gusomeka, ndetse no kubyumva  mu buryo bworoshye kandi bigashyira mu nshamacye amakuru akenewe.

Tugiye kureba noneho  ingero zimwe z’inyandiko zikoreshwa mu bworozi bw’amafi:

  1. Inyandiko igaragaza ishyirwa ry'amafi mu cyuzi

Izina ry’umworozi.......................................................................

Nomero y’icyuzi.........................................................................

Ubuso bw’icyuzi..........................................................................

Italiki

Ubwoko bw’amafi

Umubare

Uburemere bwose

Impuzande-ngo y'uburemere  bw'akana k'ifi

Impuzande-ngo y'uburebure  bw'akana k'ifi

Ibyagaragaye

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Inyandiko igaragaza gufumbira  icyuzi no kugaburira amafi

Izina ry’umworozi............................................. Italiki amafi yashyiriwemo.............................

Nomero y’icyuzi................................................ Umubare w’amafi..........................................

Ubuso bw’icyuzi................................................ Ubwoko bw’amafi..........................................

Italiki

Ifumbire

Ibiryo

Amafi yapfuye

Ibyagaragaye

 

Ubwoko

Ingano (kg)

Ubwoko

Ingano (kg)

Umubare

Ijanisha

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Inyandiko ya buri kwezi igaragaza gukurikirana uko amafi akura mu cyuzi

 

Izina ry’umworozi...........................................

Italiki amafi yashyiriwemo........................................

Nomero y’icyuzi.............................................

Umubare w’amafi......................................................

Ubuso bw’icyuzi..............................................

Ubwoko bw’amafi....................................................

Italiki..................................................................................................................................................

 

Uburemere (gr)

Uburebure (cm)

Ibyagaragaye

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

  1.  

 

 

 

Ibisobanuro

 

 

 

Igikorwa cyo gusukura

  • Gutunganya imiyoboro ivana amazi mu cyuzi
  • Gusazura imiyoboro izana amazi mu cyuzi
  • Kurwanya isuri hafi y’ibyuzi
  • Kumutsa icyuzi byibuze mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu(15) ukurikije ibihe by’ubushyuhe (Gashyantare, Kanama)

Gufumbira ibyuzi

  • Ishwagara ikoreshwa mu gukamura ubusharire bw’ubutaka no gukamura amazi aho yagaragaye
  • Kugira ngo haboneke umusaruro mwinshi wa T. nilotica, T. macrochir na common carp (C. carpio), gufumbira ibyuzi bigomba gukorwa buri gihe mu gihe kimwe kidahinduka. Yaba ifumbire y’imborera cyangwa itari iy’imborera zigomba gukoreshwa, ariko ukwiyongera kw’igiciro cy’ifumbire mvaruganda kwatumye ifumbire mvaruganda igira urugero igarukiraho mu gukoreshwa, ndetse ukwiyongera kw’igiciro cyayo kwateje ibibazo by’ubwikorezi bw’imbere mu gihugu ariko cyane cyane mu bice by’icyaro. Mu ifumbire mvaruganda harimo ifumbure ikize kuri Fosifori (superphosphates), amoniya na Ire. Naho mu ifumbire y’imborera harimo ifumbire y’amatungo, ibyatsi byaboze, ndetse n’ifumbire ikorwa n’abantu ubwabo. Iyi ya nyuma abantu bayikora bifashishije ibyatsi byaboze bakongeramo amaganga cyangwa se n'ibindi birimo azote.

5.  Ubworozi bw’amafi buhujwe n'ubw'andi matungo

Hari uburyo bwo guhuza ubworozi bw’amafi n’ubundi bworozi bw’amatungo nk’inkoko, inkwavu, ibishuhe n'andi matungo, bugakorerwa hujuru cyangwa hafi y’ibyuzi by’amafi. Ubu buryo

bufasha kubona umusaruro wikubye inshuro ebyiri biturutse ku ifumbire y’ayo matungo ndetse no kubona inyongera y’umusaruro uturutse mu kororera amatungo menshi atandukanye ahantu hamwe.