amafi

Kororera muri Cage

Kororera muri Cage

Mu kororera amafi muri Kareremba/ Urutete, amafi ashyirwa mu rutete rufunze impande zose ndetse no hasi rukoze mu bikoresho bituma amafi arindirwamo imbere ariko amazi y’imbere agahura n’ay’inyuma yarwo

. 

Kugeza ubu dufite mu Rwanda dufite ubworozi bw’amafi muri Kareremba. Urutete mu kiyaga cya Kivu, Burera na Ruhondo. Ariko biri no gutangira gukorwa no mu bindi biyaga biberanye n’ubwo bworozi. Mbere yo gutangira ubu bworozi bw’amafi mu rutete , umworozi ahabwa icyemezo cyo kubukora n’inzego zibifitiye ububasha, ndetse agahabwa inama n’impuguke muri ubu bworozi zivuye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Imbogamizi z’ubworozi bw’amafi mu Rwanda

Imbogamizi zigaragara mu bworozi bw’amafi mu Rwanda ni :umurama w’amafi, ibiryo by’amafi, ikoranabuhanga hamwe n’igishoro n’isoko.

Umurama: Mu Rwanda ubushobozi bwo gukora umurama w’amafi buracyari bucye. Hari ikigo kimwe gusa cya Kigembe gikora umurama w’amafi yororerwa mu byuzi, ariko ntabwo ishobora gukora umurama wose aborozi b’amafi bakeneye .

Ibiryo by’amafi: Ibiryo biboneye by’amafi bituruka mu bihugu duturanye cyangwa aborozi bato b’amafi bakagerageza kwikorera ibiryo byabo bakoresheje ibiboneka hafi.  Ibiryo

by’amafi bikorerwa imbere mu gihugu ntibijya hanze kandi aborozi bagakoresha ibintu byinshi hanyuma bakagira igihombo.

Ikoranabuhanga: ikoranabuhanga mu bworozi bw’amafi  riracyari hasi cyane. Ubunyamwuga mu bworozi bw’amafi  ni bucye kandi bugakorera mu nzego za Leta. Bagerageza guhugura aborozi b’amafi ariko ntibaragera ku mubare munini.