amafi

Kuroba amafi

Kuroba amafi

Mu Rwanda dufite ibiyaga 24 harimo 3 duhuriyeho n’ibihugu by’abaturanyi : Ikiyaga cya Kivu dusangiye na Republika iharanira Demokarasi ya Congo, Cyohoha na Rweru dusangiye n’igihugu cy’u Burundi

Mu moko 24 y’amafi ari mu biyaga by’u Rwanda, 4 gusa niyo agize umusaruro munini : Limnothrissa miodon azwi mu kinyarwanga nk’ Isambaza, Nile Tilapia ( oreochromis niloticus), African Catfish (clarias gariepinus) and Haplochromis sp.

Uburobyi bw’amafi bwakorwaga mu biyaga no mu nzuzi n’imigezi ariko buza gukorwa cyane kurenza. Hashyirwaho amabwiriza yo guhagarika uburobyi mu gihe gito kugira ngo amafi abashe gukura, ndetse no gukoresha inshundura zujuje ibipimo byo kuroba amafi akuze , zikareka akiri mato ngo abashe gukura