UBWOROZI BW’AMAFI
Intego y’ubworozi bw’amafi ni ukongera umusaruro w’ibyo abaturage bakeneye bigendeye ku ngufu zishyirwa mu kwihaza mu biribwa.
Umworozi wifuza gutangira korora amafi akeneye icyuzi cy’amafi, aho amazi aturuka aza mu cyuzi, abana b’amafi bo gushyira mu cyuzi ndetse n’ibiryo by’amafi mu gutangira.
Muri 2020, abanyarwanda bazaba ugereranyije ari miliyoni 16, kandi umusaruro w’amafi uzaba uzaba ucyenewe uzaba ari Toni 112.000 ku mwaka. Ni ukuvuga ko u Rwanda rushobora kugera ku kigereranyo cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyo kwihaza cy’ibiro 6 ku muntu ku mwaka ndetse na MegaToni 265.600 ku kugera ku kigereranyo mpuzamahanga cy’ibiro 16,6 ku muntu ku mwaka.
U Rwanda rufite ahantu 17 ho kororera amafi (Rwasave, Kigembe, Runyinya, Rushashi, Ruli, Nkungu, Ngarama, Rusumo, Cyamutara, Muko, Bwafu, Ndorwa, Kazabe, Mabanza, Kivumu, Karengera na Nyamishaba). U Rwanda rufite amazi ahagije arangwa n'uruhererekane rw’ibiyaga, imigezi n’inzuuzi, ndetse n’ibishanga bigaburira imihora ibiri y’ingenzi : umuhora wa NILI wo mu burasirazuba ndetse n’umuhora wa Kongo mu burengerazuba. 8% by’ubutaka bw’igihugu (Hegitali 210,000) bigizwe n’amazi. Ibiyaga biri kuri hegitali 128,000, imigezi iri kuri hegitali 7,260 mu gihe amazi y'ibishanga atwikiriye hegitali 77,000 (byavuye mu Gishushanyo mbonera cy’uburobyi n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda).
Ifoto ya Thilapia Nilotica
Ifoto: Cyprinus carpio fish.
Ifoto: Clarias gariepinus