Umuceli

Kwita kumusaruro

Gufata neza umusaruro w'umuceli

Guhura umuceri

  • Guhita uhura ako kanya ukimara kuwusarura kugira ngo twirinde unyanyagira.
  • Kuwuhura ukoresheje igihuzo banyongesha ikirenge cyangwa bakubita kuri shitingi irambuye  ku butaka neza birinda kuwuvanga n’amabuye n’ibindi bitari umuceri.

 

     Guhura n’intoki                                                           Guhura umuceri hakoreshejwe imashini ihura

Kwanika umuceri udatonoye ku zuba  (umuceri muwubika igihe kingana iki mu bubiko bwanyu)

  • Ingano y’amazi cyangwa ubutote bw’umuceri (GMC) usarurwa ugereranyije ni hagati  20 na 30 % bitewe n’imiterere y’ikirere.
  • Kuringaniza igipimo cy’amazi mu ntete (kwanika) kugeza kuri 14 % ni ngombwa ku muceri wo gutonorwa bigabanya intete zimenetse ndetse ukanabikika igihe kirekire. 
  • kwanika umuceri udatonoye neza kugeza ku rugero rwizewe rw’ubutote rwa 14 % ni ukuwusanza neza utarundanyije cyane, byibura cm 5 ku mbuga ya sima cyangwa shitingi no kuwukorakora buri kanya (buri minota 30 - 60) kugirango wume kimwe wose.

 

  • Kuwanika ku zuba buhoro buhoro mu minsi 2-3 (amasaha 6-8 ku munsi bitewe n’imiterere y’ikirere bigabanya kumenagurikaa mu gihe cyo kuwutonoraNi ngombwa kwirinda kuwumisha vuba vuba mu gihe gito nk’umunsi umwe.
  • Gupima igipimo cy’ubuhehere bw’umuceri wavuyeho igishishwa 
    • Gusebwa no kuwuhekenya n’iryinyo( byibura 20%)
    • Kumenagurwa no kuwuhekenya n’iryinyo nta jwi ryumvikanye (byibura 18%)
    • Kumenagurwan’iryinyo humvikana ijwi(15%)

Gutonora umuceri

Gutonora umuceri ni igikorwa cy’ingenzi mu gutunganya umusaruro w’umuceri. Intego nyamukuru yo gutonora umuceri  ni ubukuraho igishishwa cy’inyuma n’udushishwa tundi tutwikiriye intete kugira ngo ugere ku ntete iribwa ifite ibara ry’umweru, idafite ubundi busembwa.

Bitewe n’amahitamo y’abaguzi ku isoko, umuceri wagombye kuba urimo ibimene bike cyane.

Ifoto: imashini itonora umuceri

Kugosora umuceri hakoreshejwe imashini cyangwa Urutaro

Ugosora umuceri uvanamo imyanda n’intete z’ibihuhwe, ukoresheje imashini cyangwa Urutaro rwa gakondo.

          Ifoto: Kugosoza Urutaro                                                             Kugosoza imashini           

Palete