Gutera umuceli
Gutera
- Gufumbira
- Gutegura imitabo (imirenzo cyangwa udutanda) yo guhumbikamo iteganyirijwe umurima wa m2500
Udutanda 3 twa m 1 y’ubugari, uburebure = m 6 (Ishusho ya mbere).

Ishusho ya mbere: Udutabo/Uturenzo
- Intera iri hagati y’imitabo = cm 40-50 by’inzira ituma bashobora gukora isuku (Ifoto ya 2).

Ifoto ya 2.
- Kuringaniza neza udutabo dukoresheje igiti cyangwa akabaho (ifoto ya 3).

fIoto ya 3
- Gushyiramo ifumbire ya NPK gr 12.5 kuri buri m2 1 cyangwa udufuniko 2 tw’agacupa kazamo amazi kuko agafuniko 1 kagira gm 6 (Ifoto ya 4), ifumbire uhita uyivanga n’igitaka ukoresheje intoki. (Ifoto ya 5) cyangwa ifumbire y’imborera yaboze neza.

Ifoto ya 4 Ifoto ya 5
- Gutegura imbuto n’ifumbire (imbuto ziba zimeze gute, ifumbire ikoreshwa ryari)
- Kujonjora(gutoranya) no guhungira imbuto
- Gutoranya imbuto nziza dukoresheje uburyo bwo kuzinika mu mazi menshi iz’ibihuhwe zikareremba, tukazivanamo. (ifoto ya 6-7).
- Inzima zibiye (zagiye) mu mazi nizo zonyine zishyirwa mu muti wa kitazine ufunguye mu gihe cy’amasaha 24. Uwo muti ufungurwa ku buryo bukurikira (ifoto ya 8).
-Litiro 1 y’amazi + ml 10 z’umuti wa Kitazine cyangwa gm 5 za Beam( udufuniko 5 tw’icupa rya fanta)
-Igerambuto kuri Ha : kg 25-30 cyangwa kg 1.25 – 1.5 kuri m2 500 (boroke).
- Nyuma yo kuzikura mu muti, imbuto zigomba kumutswa zakuwe mu mufuka kugira ngo
umuti uzifateho (kumutsa imbuto mbere yo kuzinika mu mazi, bifata igice cy’umusi
(Ifoto ya 9).
- Kwinika imbuto mu mazi mu gihe cy’amasaha 48 – 72 duhindura amazi buri munsi Ifoto ya 10).

Ifoto ya 6 Ifoto ya 7 Ifoto ya 8 Ifoto ya 9 Ifoto ya 10
- Gutindikira imbuto zinuwe mu mazi, mu gihe cy’amasaha 24 ahantu hahehereye kugirango zihange (ziseke) (Ifoto ya 11).

Ifoto ya 12 Ifoto ya 13
Icyitonderwa:
Guhungira imbuto bigira akamaro ko gukingira imbuto uduhumyo dutera indwara nk’indwara yitwa Bakanae cyangwa gukururumba, n’iya Cyumya (Uburima), n’iy’ibidomo by’ikigina (brown spot), n’ifata impeke ( grain rot).
- Igerambuto n’ubucucike bwazo
• Batera kg 0.15 Kg - 0.2 kuri Ari bitewe n’ubwoko bw’imbuto.
- Biba imbuto uzinyanyagiza ku buryo bumwe mu mitabo (Ifoto ya 14).

Ifoto ya 14: Guhumbika imbuto z’umuceri mu mitabo
Gutata neza ubuhumbikiro nyuma yo kubiba imbuto mu dutabo/uturenzo
- Gutwikira aho wabibye imbuto mu dutabo n’ibyatsi byumye cyangwa amashara(amashangara) kugirango ubutaka bukomeze buhehereye, butumagara no kwirinda ko inyoni zakwangiza imbuto (Ifoto ya 15).

Ifoto ya 15
- Gutwikurura (kuvanaho) ibyatsi hashize iminsi 4-5 uteye igihe ingemwe zatangiye kuzamuka(kumera) ( Ifoto ya 16).
- Amazi ari hagati y’udutabo agomba guhora areshya n’udutabo kuko bituma ibyatsi bitamera mu buhumbikiro no gutuma udutabo duhora duhehereye (Ifoto ya 17).

Ifoto ya 16-17
Kugemura
- Gushyiramo ifumbire y’ibanze: gr 70/m2
- Umuceri ugemurwa umaze ibyumweru 3 uhumbitswe
- Batera ingemwe z’umuceri ku mirongo iteganye, itandukanyijwe na cm 25. Ingemwe na zo ziba zitandukanyijwe na cm 25.
- Batera ingemwe 2-3 mu kobo.