Gufata neza umuceri
1 |
Ifumbire y’ibanze
|
NPK (17-17-17)
|
10kg/ 500 m2 |
-Ishyirwa mu murima mbere yo gutera. -Ifasha gukura neza mu ntangiriro no kubyara. -Umunyungugu wose wa fosifore n’uwa Potasiyumu nk’ifumbire y’ibanze. |
2 |
Ifumbire mbaturamusaruro ya mbere: mu gihe cyo kubyara |
Ire (46%) |
2.5kg/ 500 m2 |
-Gushyiramo Ire hashize iminsi 30 bateyemu murima. -Kongerera umuceri ubushobozi bwo kubyara bituma amahundo yiyongera kuri m2 |
3 |
Ifumbire mbaturamusaruro ya kabiri: mu gihe cy’ikorwa ry’amahundo |
Ire (46%) |
2.5kg/ 500 m2 |
- Gushyiramo Ire mu gihe umuceri utangiye guhaga (gutwita) -Kugabanya ibihuhwe biterwa no kutibangurira cyangwa kutabangurirana cyangwa kuramburura k’umuceri -kongera umubare w’intete ku ihundo no kugabanya ibihuhwe |
Gucunga neza amazi
- Mu gihe cyo kugemeka no byara: igihingwa cy’umuceri cyakwangirika kibuze amazi ahagije, kikagwingira cyangwa se ntigifate rwose.
-Mu gihe cyo kubyara no gutangira kuzana amahundo: muri iki gihe, igihingwa cy’umuceri gishobora kwihanganira amazi make. Igipimo cy’amazi kigomba kuguma hasi kugira ngo kubyara byihute.
- Mu gihe cyo gutangira kuzana amahundo- Kurabya: irinde ko umurima w’umuceri uburamo amazi.
- Mu gihe cyo kurabya-kwera: mu gihe cyo kwagika no kurabya n’igihe gikurikiraho gututubikana ku muceri biba biri ku rwego rwo hejuuru. Kubura kw’amazi mu murima bituma intete ziba ibihuhwa kandi umuceri ukera nabi. Amazi avanwa mu murima hagati y’iminsi 15 na 20 nyuma yo kwagika mu rwego rwo kwihutisha kwera no kugira ngo hirindwe ko umuceri ukurura Azote nyinshi.
Ifoto ya18: Kunyuza ikibagazo gisunikwa hagati y’imirongo
Imiyoboro n’amadige