Indwara
1.Kirabiranya y'umuceri(Xanthomonas oryzae pv. oryzae (Xoo)
Iyi ndwara iterwa n’udukoko twa bagiteri (Xanthomonas oryzae pv. oryzae (Xoo), ikarangwa no kurabirana kw’amababi cyangwa kw’igihingwa cyose. Igice gifashwe gihinduka icyatsi kijujuka, kikazahinduka umuhondo weruruka. Umuceri ukiri muto urababuka burundu. Isoko y’ubwandu ishobora kuba ibyatsi byo ku mpande y’igishanga, ibicericeri (ibishogoshogo) cyangwa umuceri wo mu gasozi. Iyi ndwara yinjirira mu bikomere by’igihingwa mu gihe cyo kugemūra cyangwa se iyo umuceri ukomerekejwe n’umuyaga cyangwa imvura.
Kuyirinda no kuyirwanya:
Gukoresha imbuto zihangana; kwirinda ibintu byose bibika ubwandu; kutarenza urugero rw’umunyungugu wa azote; kurinda ko ibitanda n’imirima birengerwa n’amazi.
2.Uburima
Ni indwara mbi cyane, iterwa n’agahumyo gato katabonwa n’amaso. Ifata ingingo zose : ibibabi, uduti, indabo n’impeke. Ikunda gukara cyane mu buhumbikiro, umuceri ugeze igihe cyo guhagika, guterera n’igihe cyo kurabya.
Ibiranga indwara y’Uburima:
amababi azaho amabara y’ikigina cyijimye, ajya kuba maremare, asongoye, y’ikijuju hagati, ku mababi kandi hazaho utudomo tw’icyatsi cyenda kuba ikijuju dusa nkaho turimo amazi dufite ishusho y’uruziga cyangwa imeze nk’igi, amabara akuze aba nk’afite inkovu; ku bufubiko bw’indabo haza ho utubara tw’ikigina; mu gihe cyo guterera, ku ipfundo rya nyuma riri hasi y’indabo hazaho uruziga rwirabura, agati ko hejuru y’iryo pfundo kakuma, ihundo ntirizemo impeke; uruti (igikenyeri) ruruma; mu buhumbikiro, ingemwe zirashya zikababuka zose.
Ibituma iyo ndwara yiyongera:
Gukoresha azote nyinshi mu murima; ubushyuhe bwinshi buvanze n’ubutohe; ivu ryinshi rirunze hamwe.
Uburima bwo ku mababi
Amahundo arwaye
Uko wakwirinda indwara y’Uburima bw’Umuceri:
Gutera imbuto zihangana; gutera imbuto umuti mbere yo guhumbika(Thiram-Benomyl,..); gukoresha ifumbire mvaruganda ku rugero nyarwo; kuyobora amazi ahagije mu murima; isuku mu murima n’ahawegereye; gutwika ibikenyeri by’umuceri nyuma yo gusarura; gutera imiti (Tebuconazole, Benomyl, Kitazine,...); kubahiriza igihe cy’ihinga; no kubahiriza amabwiriza y’ubuhinzi (ubucucike bw’imbuto mu murima, ifumbire nyayo ku rugero nyarwo, amazi mu murima ku rugero...).
3. Indwara iterwa na virusi y’umuceri (RYMV)
Indwara ya Virusi y’umuceri (RYMV) ni icyorezo cyibasiye umuceri mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, ikaba igaragara mu bihugu hafi ya byose bihinga umuceri. Iyi ndwara iterwa na Virusi yagaragaye no mu gihugu cya Tutukiya.
Umuceri wafashwe n’indwara iterwa na virusi.
Indwara iterwa na Virusi y’umuceri (RYMV) ikwirakwizwa n’amoko menshi y’udukoko, inka, imbeba n’indogobe. Iyo udukoko dukwirakwiza virusi turiye umuceri wafashwe duhita tuyikwirakwiza ku muceri utarandura n’indi mirima igiterwa aho hafi cyangwa ubuhumbikiro. Umuceri, ibihingwa virusi zihishamo zigakuriramo n’ibishibu cyangwa ibimera byimeza mu mirima hagati y’ibihembwa by’ihinga bituma virusi zikomeza kuguma mu murima. Indwara iterwa na virusi ishobora no gukwirakwizwa n’amatembabuzi ava ku gihingwa ajya ku kindi ( amazi yo kuhira, amazi ava ku gututubikana kw’igihinwa no gukoranaho kw’ibice by’igihingwat birwaye n’ibizima ndetse no ku bisigazwa by’ibihibgwa).
Virusi ishobora no kuboneka mu mizi y’ibihingwa byafashwe kandi ishobora kwanduza ibindi bihingwa binyuze mu bikomere by’imizi.
Ibimenyetso:
Ni gute wayirwanya?
Gukoresha imbuto zihanganira iyi ndwara ni bwo buryo buboneye bwo kurwanya indwara ya virusi y’umuceri (RYMV).
Ubundi buryo bwo kuyirwanya burimo ubu bukurikira:
4. Ingenge z’imigongo (Xanthomonas oryzae pv. Oryzicola)
Iyi ndwara irangwa n’imirongo y’icyatsi cyijimye isa n’itose ku dutsi tw’ibibabi. Aya mabara agenda yaguka kandi yiyegeranya, agahinduka ikijuju gishyira umuhondo,akenshi ayo mabara akaba mu kibabi hagati. Indwara irakura, amababi agahinduka ikijuju cyeruruka, ubundi akuma.
Ibimenyetso by’ingenge z’amababi
Uburyo bwo kuyirinda no kuyirwanya:
Ibyonnyi, Udukoko n’ibyatsi bibi
1.Nkongwa
Inyo za nkongwa zinjira mu gikenyeri, zikarya umutima, zigapfumura mu mapfundo.
Iyo umuceri ufashwe ukiri muto ntukura neza, amababi aba umuhondo, akuma. Iyo umuceri ufashwe nyuma yo kubyara cyangwa urimo kurabya, impeke ntizizamo neza; zireruruka kandi zikaba ibihuhwe.
Mu gihe cy’isarura, nkongwa zitangira kwiyubururira mu gice cyo hasi
cy’igikenyeri. Iyo ihinga rihise rikurikira isarura, bituma nkongwa yiyongera
Ifoto igaragaza Nkongwa y’umuceri
Uko warwanya nkongwa:
Gutaba mu mazi ibisigazwa byo mu murima kugira ngo bibore vuba; no gutera imiti igihe ari ngombwa.
2. Isazi y’umuceri
Isazi y’umuceri (Diopsis Thoracica) : Ni agakoko gafite amabara abiri : ahegereye umutwe ni umukara, naho ahandi ni nk’ikigina. Inyo ziva mu magi y’iyi sazi ni zo zangiza cyane nka nkongwa. Isazi n’inyo, byombi birya amababi, bikanyunyuza amazi. Inyo zizamuka mu ntimatima zihereye mu mizi, zikarya umutima w’igikenyeri. Umuceri utarabumbura uhinduka umuhondo. Iyo umuceri ufashwe umaze guhagika cyangwa mbere yo kuraba, amahundo ntiyirema neza, nta n’impeke zizamo.
Ifoto igeragaza Isazi y’umuceri
3. Imbeba:
Imbeba zo mu mazu n’iz‘igasozi, zose zibasha kwangiza umuceri mu murima k’urugero rwa 20%. Uburyo bwo kuzirwanya:
4. Inyoni:
Inyoni z’amoko atandukanye zona umuceri zigatera igihombo k’umusaruro kigera ku rugero rwa 25%-30%.
Uburyo bwo kuzirwanya:
NB: Nta buryo buhamye bwo kubuza inyoni kwangiza umuceri uretse kuzirukana.
Ibyatsi bibi:
Ibyatsi bibi bikunze kuboneka mu murima w’umuceri mu Rwanda biri mu bwoko bukurikira: umutete(Echnochloa crusgali, Echnochloa Colonum); urukangaga(Cyperus diformis); umurago (Cyperus rutondus) n’ibindi.
Uburyo bwo kubirwanya: