1. IRIBURIRO
Ibihumyo ni ibiribwa bikoreshwa mu buryo bwo guteka mu mico itandukanye y'abantu, bikaba kandi bumwe mu bwoko buke bw'ibihumyo biribwa. N'ubwo mu mateka twumva ko abantu bakoreshaga ibihumyo mu mirire cyangwa mu kwivuza, mu myaka ya vuba nibwo byinjijwe ku mugaragaro mu buhanga mu gutegura mafunguro. Uko ubuhinzi bugamije isoko bugenda butera imbere, ubwoko bw'ibihumyo biribwa na bwo bwagiye bwiyongera. Mu rwego rwo kuzamura imirire cyane cyane ku baturage bakennye, ibihumyo ni isoko y'intungamubiri na za vitamini. Byongeye kandi, ibihumyo bikungahaye ku myunyungugu nka Sodiyumu, Potasiyumu, na Kalisiyumu n'Ubutare biri ku rwego rwo hejuru.Ku bw'iyo mpamvu rero, ibihumyo bigira uruhare mu kurwanya imirire mibi no kurwanya indwara yo kugwingira mu bana.
Guhinga ibihumyo bishobora gukorerwa mu rugo, wifashishije ibikoresho biciriritse cyane cyane hagamijwe gutera inkunga imiryango ikennye ikeneye inkunga y'ibikoresho. Ibihumyo byera mu gihe gito, ntibikenera guhingwa ku butaka bunini kandi ntibutwara amafaranga menshi kuko hari ikoranabuhanga ryoroshye rikoreshwa mu kubihinga.
2. AMOKO Y'IBIHUMYO
Hariho amoko menshi y'ibihumyo biribwa, ariko ahingwa mu Rwanda ni abiri gusa, ari yo: Pleurote ( Soma " Pulerote") na Ganoderma ( soma " Ganoderima")
Pulerote ni ubwoko bw'ibihumyo biribwa buhingirwa kugurishwa no kuribwa ku isi hose. Ubu bwoko bw'ibihumyo ntibugoye guteka kandi biraryoha.