Ibihunyo

Kwita kumusaruro

GUFATA NEZA UMUSARURO

Nk'imbuto cyanga imboga, ibihumyo byangirika vuba. Bishobora kubikwa ahantu hatari mu byuma bikonjesha mu gihe kitarenga amasaha 24. Ni ngombwa rero ko umuhinzi w'ibihumyo akora uko ashoboye kugira ngo ibihumyo bibisi bipfunyikwe kandi bibikwe ku buryo bukwiye ndetse binatunganywe kugira ngo bibashe kubikwa igihe kirekire. Gutunganya umusaruro w'ibihumyo bikorwa babishyira mu bikombe byabugenewe, babyumisha cyangwa babikuramo impumuro kugira ngo bizabikike igihe kirekire. Hakozwe ikoranabuhanga rigamije gukora ibiribwa bikoze mu bihumyo nk'imigati bita Piza, ifu y'ibihumyo itegurwamo isupu, ibisuguti n'ibindi byinshi.