Guhinga ibihumyo ni umurimo woroshye usaba ibintu bikurikira:
Niba ukeneye guhinga ibihumyo, ni ngombwa gushaka umurama wo guhinga. Umurama: nk'uko imbuto ari ingenzi ku bihingwa, na wo ni ikintu gihomeye kuko ubwiza bw'umurama ari kimwe mu bituma ibihumyo bitanga umusaruro mwiza. Ushobora kwitegurira umurama ukoresheje ikintu kitarangwaho mikorobi cyangwa ukagura imigina yateguwe n'abayigurisha. Kwitegurira umurama bishobora guhenduka mu gihe kirekire, ariko mu gutangira igishoro cyaba kinini. Ku bw'iyo mpamvu, ni byiza gutangira ugura imigina yatewemo umurama.
Inzu yo guhingamo ibihumyo ntogomba kuba ihenze cyangwa yubakishije ibikoresho bihambaye. Ibihumyo byo mu butaka bihingwa mu gisharagati cyangwa se ikibandahori cya mpande eshatu (Triangle shelter); kimwe n’icya mpande enye.