Ibirayi

Gutera imbuto

Gutera imbuto

Imbuto y’ibirayi

  • Igomba kuba itarwaye,
  • Kuba idafite inenge iyo ariyo yose,
  •  Ifite ubunini buringaniye buri hagati ya mirime­tero 25 na mirimetero 55 z’umurambararo,
  •  Kuba yarameze neza, ifite imimero ihagije (kuva kuri 3 kugera kuri 4 ).

Ifoto igaragaza imbuto yameze neza ishobora guterwa

  • Igomba kuba yaratoranyijwe kandi yemewe.
  •  Wayigura ku mutubuzi cyangwa umucuruzi ubyemerewe mu karere cyangwa umurenge wawe.

Icyitonderwa :Ugomba gusimbura imbuto byibura nyuma y’inshuro 4 ukoresha imbuto yakomotse ku ya mbere.

  • Igihe cyiza cyo gutera ibirayi: ibirayi biterwa mu kwezi kwa Nzeli mu gihembwe cy’ihinga cya mbere (A)  no mu gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Gashyantare n'ibyumweru bibiri bya mbere bya Werurwe mu gihembwe cy’ihinga cya kabiri (B) bitewe n’uko imvura igwa.

Uburyo bwo gutera

  • Batera hagati ya toni 2 na toni 2,5 z’imbuto kuri hegitari imwe .
  • Batera ku ntera ya santimetero 80 hagati   y’imirongo (uva ku murongo umwe ujya ku wundi) no ku ntera ya santimetero 30 ku mirongo (uva kukobo uteramo ikirayi kimwe ujya ku kandi).

Bashyira ikirayi kimwe mu mwobo bashyizemo ifumbire y'imborera, NPK 17-17-17 n’agataka gake ku bujyakuzimu twavuze ruguru, imimero ireba hejuru maze bakarenza itaka hejuru y’ikirayi. kuko ikirayi cyerera mu butaka nk’ibijumba, imyumbati,