indwara n’ibyonnyi ku burayi
- Indwara n’ibyonnyi ndetse n’ibyatsi bibini bimwe mu bigabanya ku buryo bugaragara umusaruro w’ibirayi.
- Ni ngombwa kubirwanya kuko bishobora kugabanya umusaruro kugeza aho umuhinzi nta kintu na kimwe asarura.
Indwara zirimo amoko menshi, n'ibizitera biratandukanye. Muri byo twavuga indwara n'ibyonnyi bikurikira:
Indwara y’imvura
Ifoto igaragaza indwara y’imvura
- Ikiyitera: indwara y’ imvura ni indwara iterwa n’agahumyo .Ikunze kugaragazwa mu bihe by’imvura n’ubuhehere bwinshi.
- Aho ifata: amababi, uduti (imigozi) n’ikirayi
- Ibimenyetso: amababi n’uruti birababuka bigahinduka ikigina bikabora cyangwa bikuma.
Uburyo bwo kuyirwanya:
- Gutera amoko y’ ibirayi yihanganira iyo ndwara
- Ibirayi byose bigomba kuvanwa mu murima mu gihe cy’isarura
- Kurandura ibirayi byose byimejeje,
- Gusukira neza ibirayi ;
Mu bihe by’imvura nyinshi ndetse n’ubuhehere:
Nyuma y’ibyumweru bibiri
- Rimwe mu cyumwer, Tera umuti wa ditane cyangwa Mancozeb ku mababi hose ku rugero rwa gr 50 zivanze na litiro 20 z’amazi.
- Gusimburanya ibirayi n’ibindi bihingwa bitari mu muryango umwe.
Indwara ya kirabiranya
Ifoto igaragaza indwara ya kirabiranya y'ibirayi
- Ikiyitera :Kirabiranya y'ibirayi iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri bita pseudomonas solanacearum. Iboneka mu butaka no mu mbuto byanduye ako gakoko.
- Aho ifata: ku mababi n'ibirayi.
Ibimenyetso:
- Kurabirana kw’amababi agahinduka icyatsi cyeruruka.
- Mu maso y’ibirayi birwaye cyane haturukamo amatembabuzi y’umweru wabitema ugasanga imbere hari uruziga rw’umuhondo.
Uburyo bwo kuyirwanya:
- Gukoresha amoko y’ imbuto y’ibirayi yihanganira iyo indwara,
- Gusimburanya ibirayi n’ibindi bihingwa bitari mu muryango umwe;
- Kurandura no kuvana mu murima ibirayi byose bigaragaraho ibimenyetso by’iyi ndwara;
- Gusimburanya ibihingwa ku buryo ibirayi bigaruka nyuma y'ibihe bine by'ihinga.
Inanda
- Inanda iterwa n'agakoko ko mu bwoko bw'ibinyugunyugu bita “Phthorimaea operculella”;
- Udushorobwa twabyo ducukura imyobo mu mitsi y'amababi agahinduka ikigina;
- Utu tukoko twangiza ibirayi;
- Ibyo bigaragazwa n'imyobo ducukura mu kirayi n'amabyi yatwo agaragara mu kirayi;
- Ubwone bw'utu dukoko mu murima bushobora gukomereza no mu buhunikiro.
Uburyo bwo kuyirwanya:
- Umuhinzi agirwa inama yo gutera indwara nzima itarwaye no gukoresha umuti witwa Deltamethrine cyangwa Cypemethrine mu rwego rwo kuyikumira.