Ibirayi

Gusarura

Gusarura ibirayi

  • Ibirayi byera hashize iminsi 100 kugeza ku 120 bitewe n’ubwoko bwatewe;

Iyo ibirayi byeze amababi ahinduka umuhondo n’imigozi yabyo iragwa maze ikuma.

Mbere yo gusarura banyomora ibirayi:

  • Babanza kurandura imigozi y’ibirayi bakandagiye ku butaka ku buryo nta kirayi kizamukana n’umugozi, ibirayi bikaguma mu butaka bikumuka, uruhu rwabyo rugakomera ku buryo iyo basaruye nka nyuma y ’ibyumweru 2 nta kirayi gishobora gukoboka mu buryo bworoshye,
  • Gusarura bikorwa humutse,
  • Basarura bakoresheje intoki iyo obutaka bworoshe, isuka ariko bigengesereye birinda gukomerersa ibirayi  cyangwa se imashini zabugenewe,
  • Irinde gukomeretsa ibirayi mu gihe usarura kandi ubimare mu murima,
  • Vana ibirayi byose bifite inenge mu musaruro.
  • Ibirayi bisigaye mu murima bishobora kuba indiri yihuse y’udukoko n’indwara mu ihinga rikurikiraho mu gihe imiterere y’ikirere itishe utwo dukoko.