Kwita ku gihingwa
Gufumbira
- Mu murima w’ibirayi hakoreshwa ifumbire iboze neza kandi yumutse.
- Ifumbire ishyirwa mu mirongo cyangwa mu myobo.;
- Bashyiramo kuva kuri Toni 20 kugeza kuri Toni 30 z’ifumbire y’imborera kuri hegitari imwe.
- Bongeramo ifumbire mvaruganda ya NPK17.17.17 ingana n'ibiro 300 kuri hegitari imwe,
cyangwa bagakoresha ibiro 150 mu gihebagiye gutera n'ibiro 150 mu gihe cy’isukira.
- Mu butaka busharira (Nyamagabe, Nyaruguru, n’ahandi), babanza gushyiramo ishwagara (ibyumweru 2 mbere yo gutera) hagati ya toni 2,5 na toni5 kuri hegitari imwe, ikamaramo ibihembwe 4 by’ihinga.
Kubagara ( Kumenera) :
- Bikorwa nyuma y’ibyumweru 2 kugeza kuri 3 ibirayi bimaze kumera bifite nka santimetero 10 z’uburebure ugereranije.
- Kubagara bituma ibirayi bidacuranwa imyunyungungu, amazi, urumuri kuko byoroshya ubutaka kandi i byatsi bibi biri mu murima bigakurwamo.
Icyitonderwa: Igihe ubagara wirinda gukomeretsa imizi y'ibirayi.
Gusukira (Kuhira)
- Bikorwa ibirayi bifite nka santimetero 20 z’uburebure. Umuhinzi asukira akurura igitaka akacyegereza ikirayi ariko akirinda gutaba amababi yacyo
- Gusukira neza bifasha ibirayi gukura neza, birinda ikirayi kiri mu butaka kugira ibara ry’icyatsi no gufatwa n’indwara y’imvura (milidiyu).