Ibirayi

Kwita kugihingwa

Kwita ku gihingwa

Gufumbira

  • Mu murima w’ibirayi hakoreshwa ifumbire iboze neza kandi yumutse.
  • Ifumbire ishyirwa mu mirongo cyangwa mu myobo.;
  • Bashyiramo kuva kuri Toni 20 kugeza kuri Toni 30 z’ifumbire y’imborera kuri hegitari imwe.
  •  Bongeramo ifumbire mvaruganda ya NPK17.17.17 ingana n'ibiro 300 kuri hegitari imwe,

cyangwa bagakoresha ibiro 150 mu gihebagiye gutera n'ibiro 150 mu gihe cy’isukira.

  • Mu butaka busharira (Nyamagabe, Nyaruguru, n’ahandi), babanza gushyiramo ishwagara (ibyumweru 2 mbere yo gutera) hagati ya toni 2,5 na toni5 kuri hegitari imwe, ikamaramo ibihembwe 4 by’ihinga.

Kubagara ( Kumenera) :

  • Bikorwa  nyuma y’ibyumweru 2 kugeza kuri 3 ibirayi bimaze kumera bifite nka santimetero 10 z’uburebure ugereranije.
  • Kubagara bituma ibirayi bidacuranwa imyunyungungu, amazi, urumuri kuko byoroshya ubutaka kandi i byatsi bibi biri mu murima bigakurwamo.

Icyitonderwa: Igihe ubagara wirinda gukomeretsa imizi y'ibirayi.

Gusukira (Kuhira)

  • Bikorwa ibirayi bifite nka santimetero 20 z’uburebure. Umuhinzi asukira akurura igitaka akacyegereza ikirayi ariko akirinda gutaba amababi yacyo
  • Gusukira neza bifasha ibirayi gukura neza, birinda ikirayi kiri mu butaka kugira ibara ry’icyatsi no gufatwa n’indwara y’imvura (milidiyu).