Kororoka
Kororoka kw'intama
- Ku ntama 100 zimye, habyara 85;
- Ku ntama 100 zibyara, havuka abana 140 ku nyarwanda, 180 ku za kijyambere;
- Intama ibangurirwa bwa mbere imaze amezi 8 ivutse, icyo gihe iba ifite ibiro hafi 23 ku za kijyambere, na 12 ku Nyarwanda;
- Isekurume imwe ihagije inyagazi 50, igatangira kwimya ifite amezi 15 ivutse;
- Intama ihaka iminsi 149-152 (amezi 5);
- Yonsa amezi atatu, ishobora rero kubyara buri mezi 9 iyo yorowe kijyambere;
- Intama iba ishaje iyo imaze imyaka 6-7 ivutse (iba itangiye gukuka amenyo);
- Bahita bayikura mu bworozi.