Intama

Ubuzima bw'amatungo

Indwara z’intama n’uburyo bwo kuzirwanya

Indwara

Ikigero cy’intama zifatwa

Ibimenyetso

Uburyo bwo kuyirwanya

1. Inzoka zo mu nda

Intama ntoya n’inkuru

Guhitwa, kunanuka, kudakura neza, gukorora

Imiti y’inzoka

Kugira isuku

2.Ibinwete

Intama nto n'izikuze

Ibinwete  ni yo ndwara y'uruhu ifata cyane intama. Ni indwara iterwa na virusi kandi yandura cyane, ishobora no kwibasira abantu. Ubusanzwe virus iyitera ituma ku ruhu haza ibibyimba bikomeye cyane cyane ku munwa, amazuru, amaso, icebe n'imyanya myibarukiro. Iyo igitangira, iyi ndwara igaragazwa n'uduheri dutukura tuza ku munwa, aho urwasaya rwo hasi n'urwo hejuru bihurira

Kuvura iyi ndwara akenshi ntacyo bitanga, kuko iyo yafashe intama imara hagati y'icyumweru kimwe n'ibtumweru bine.

Hariho inkingo ziyikingira. Batera urukingo ku gice kitariho ubwoya cy'imbere mu gutwi, cyangwa  munsi y'akaguru, aho rudashobora kuba rwakwira ngo rugere ku minwa y'andi matungo. Iyo ukoresheje urwo rukingo, ugomba guhora urukoresha buri mwaka. Amatungo atararwara iyo ndwara ntagomba kuyingirwa kuko urukingo rwinjiza virusi iyitera mu bworozi.

3. Ifumbi

 

Ifumbi ni indwara terwa na za bagiteri, ikabyimbisha icebe. Habaho ubwoko bubiri bw'ifumbi: ifumbi yoroheje y'igihe gito n'ifumbi ihoraho. Icebe ry'inyagazi irwaye ifumbi y'igihe gito rishobora guhindura ibara rikijima, rikabyimba ndetse rigahinda umuriro mwinshi.  Intama yafashwe n'iyo fumbi ntiba ishaka kugenda, ishobora kuzamura akaguru kamwe k'inyuma kandi ntitume abana bayo bonka. Intama irwaye ifumbi ihoraho akenshi ntushobora kubimenya.

Ubusanzwe ifumbi bayivuza imiti ( antibiotics, anti-inflammatory drugs) ) batera mu icebe Nta rukingo rw'ifumbi rubaho, ibyiza ni ukuyirinda ugirira isuku amatungo kandi ukayafata neza.

4. Amakore

Intama nkuru

 Kuramburura yendaga kubyara ndetse no kudasohora iya nyuma ni byo  kimenyetso by'iyi ndwara. Ku mfizi iyi ndwara itera ibisebe mu myanya myibarukiro.

Intama zigomba gusuzumwa amakore, izigaragaye ko zanduwe zigashyirwa mu kato cyangwa zikavanwa mu bworozi

5. Umuzimire

Intama nto n'izikuze

Impiswi, umwuma, intege nke n'urupfu ni ibimenyetso by'umuzimire mu ntama ntoya n'izikuze. Iyo intama zirwaye umuzimire ntizitanga umukamo ushimishije n'amata abonetse aba afite impumuro mbi.

 Iyi ndwara isuzumwa hakoreshejwe ibyo intama yitumye. Imiti ikoreshwa mu kuyivura ni nka Sulphamezathine cyangwa  sulphadimidine 0.2 gm/kg y'uburemere bw'umubiri,  Amprosol 20% : 100 mg/kg mu gihe cy'iminsi 4-5 cyangwa  Zoaquin

6. Uburenge

Intama nto n'inkuru

Iyi ndwara ikunda kugira ingaruka ziri mu rugero ku ntama nkuru. Iyafashwe igira ibisebe ku rurimi, ku munwa, ishinya n'aho amenyo afatira, ku ruhu rwo hagati y'ibinono ndetse no ku icebe rimwe na rimwe. Intama nkuru yafashwe ishobora gucumbagira. Intama nto zafashwe n'iyi ndwara zishobora gupfa.  

 

Gushyira mu kato intama yafashwe no gukingira izisigaye ukibona ko uburenge bwateye. Intama yafashwe yogeshwa amasabune yabugenewe nka Alum, Alum, Potassium permanganate, no gusiga umuti wa boroglycerine ku bisebe.

7. Ibisebe byo mu binono

Intama nto n'izikuze

Ibisebe byo mu binono ni yo ndwara yandura ikunze kudindiza ubworozi bw'intama. Iterwa na bagiteri 2: Bacteroides nodosus, ishobora kuba mu kinono cy'intama gusa na Fusobacterium necrophorum, isanzwe iboneka mu butaka no mu ifumbire y'intama.

Ibisebe byo mu kinono wabirwanya ukoresheje uburyo bukomatanyije bwo gukingira, gukata ibinono, koza ibinono cyangwa kubyinika mu miti yabugenewe irimo Zenke ( Zinc).