Intama

Gucunga umutungo

Kwandika no kubika amakuru

Kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw'intama ni ingenzi kuko bigaragaza ikintu cyose cyabaye ku bushyo mu gihe runaka. Byongeye kandi, bifasha gucunga neza amatungo kuko byerekana inkomoko y'intama bigafasha no guhitamo ubwoko bwiza wayibanguriraho. Kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw'intama kandi bifasha gutegura neza ingengo y'imari izakoreshwa mu bikorwa byo kubuteza imbere.

Aha twagaragaje amakuru akenewe kwandikwa no kubikwa mu bworozi bw'intama. Agaciro n'akamaro k'amakuru agomba kwandikwa no kubikwa bitandukana bitewe n'uburyo bwo korora umworozi yahisemo:

  • Amakuru ku buzima bw'intama: aya makuru agaragaza  izarwaye, izapfuye, ibimenyetso zagaragaje, isuzuma ryakozwe, imiti n'inkingo zahawe n'ibindi.
  • Amakuru ku biryo byagaburiwe intama: ibi biragoye kugaragaza mu bworozi bw'amatungo arisha ku gasozi, ariko ku bworozi bugenewe isoko nko gukuza cyangwa kubyibushya intama zigaburirwa ibiryo byo mu nganda bishobora kwandikwa kugira ngo bifashe kubara igishoro n'inyungu.
  • Amakuru yerekeye kubangurira:kumenya imfizi, inyagazi n'intama zizikomokaho ni ingenzi mu bikorwa byo gufata ibyemezo byo kuvugurura icyororo, kugurisha cyangwa se kuvana zimwe mu ntama mu bworozi.
  • Amakuru ku ntama zavutse: aya makuru agaragaza umwirondoro w'izavutse, imfizi yazibyaye,ibiro zavukanye, italiki zavutseho, uburyo zavutsemo ( imwe cyangwa nyinshi), ndetse n'ibitsina byazo.
  • Amakuru ku mukamo: kwandika amakuru ku mukamo rimwe mu cyumweru  byaba bihagije kugira ngo byerekane ingano y'amata y'amata aboneka. Ku bw'iyo mpamvu, iyo umworozi yorora ihene n'intama zitanga amata cyangwa se izitanga inyama, ashobora guhitamo izikamwa cyane akaba ari zo abikaho amakuru y'umukamo rimwe mu cyumweru.
  • Amakuru ku mikurire: hapimwa ibiro intama zungutse mu gihe cyagenwe ( bishobotse buri kwezi).
  • Amakuru ku mibare y'intama zigize mu bushyo n'ibindi bintu by'agaciro.
  • Umusaruro w'inyama: kwandika amakuru ku musaruro w'inyama ziva ku ntama ibaze ni ingenzi, cyane cyane mu bworozi bushingiye ku muryango. Aya makuru yaboneka mu mabagiro mu gihe ari ho intama zibagirwa.

. Amoko

Mu Rwanda, dufite amoko abiri y'intama: intama z'inyarwanda ( Gakondo) n'intama zo mu bwoko bwa Merino zitanga ubwoya n'ibyimanyi by'aya moko abiri.

  • Intama gakondo

Intama gakondo yororerwa guherekeza inka no gutanga ifumbire. Yakomotse muri Afurika, ikaba ifite umurizo muremure kandi ubyibushye.

  • Mérinos ( soma "Merino")

Inyagazi yo mu bwoko bwa Merino n'akana kayo

Intama yo mu bwoko bwa Merinmo yororwa ahanni hagamijwe kuyikuraho ubwoya. Umubyimba wayo ni muto ugereranyije n'intama zitanga inyama. Intama yo mu bwoko bwa Merino ikenera kogoshwa byibura rimwe mu mwaka kuko ubwoya bwayo budahagarara gukura. Iyo ubwoya bubaye bwishi cyane bukamera nk'ikote bushobora gutuma intama ishyuha cyane, ikagira ibibazo byo kugenda ndetse n'ubuhumyi.