Kororoka
Kororoka kw'inkwavu
- Urukwavu rubangurirwa bwa mbere rumaze amezi 7 ruvutse;
- Urw’urugabo rushobora gutangira kwimya kare, ariko ibyiza ni uko rwatangira rufite amezi 8 ruvutse;
- Imfizi imwe ihagije ingore 10, kandi bikwiriye ko itakwimya ingore zirenze 3 mu cyumweru.
- Urukwavu ruhaka iminsi 30-32;
- Hasigaye iminsi itatu ngo rubyare, ni byiza gushyira mu kazu karwo agasanduku ko kuzabyariramo gafite cm 45x30x30. Urukwavu rugiye kubyara rwipfura amoya rutegura aho ruzabyarira;
- Abana b’urukwavu batangira kureba bamaze iminsi 12 bavutse;
- Batangira kurya bamaze iminsi 18. Nyina ibonsa rimwe mu munsi, ikabonsa iminota 3-5 gusa;
- Inkwavu zicuka zimaze amezi 2 iyo zirya ibyatsi gusa. Icyo gihe nyina ishobora kubyara inshuro 3 mu mwaka;
- Iyo zirya n’imvange y’ifu (zihaka, zonsa) urukwavu rucukira iminsi 35-42. Rushobora rero kubyara 5 mu mwaka
- rugacutsa abana 30;
- Iyo hasigaye icyumweru ngo abana b’inkwavu bacuke, bakuramo ka gasanduku kugira ngo zibanze zimenyere
- kuba mu kazu katarimo ako gasanduku;
- Iyo urukwavu rumaze imyaka 2,5-3, ruba rushaje, bagomba kuruvana mu
- Hari n’izindi mpamvu zituma baruvanamo : iyo rubyara abana batarenze bane, iyo rukunda kuramburura, no kubyara abana bapfuye.
.