Kugaburira inkwavu
- Urukwavu rugomba kubona amazi n’ibyatsi bihagije;
- Rushobora kurya kg 2-2,5 z’ibyatsi ku munsi bashyira mu byo kuriramo kitegeranye n’icyarire;
- Ariko umuntu ashoboye kurwongereraho n’imvange byaba byiza :
- Ukwezi kumwe rucutse : gr 50 ku munsi
- Amezi abiri rucutse : gr 75 ku munsi
- Amezi atatu rucutse : gr 100 ku munsi
- Urukwavu rutegereje kwima : gr 100 ku munsi
- Urukwavu rwonsa gr 300-400 (biterwa n’umubare w’utwana twonka).