Inkwavu

Gucunga umutungo

Kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw'inkwavu

Ubworozi bw'inkwavu butera imbere iyo nyirabwo yita ku kwandika no kubika amakuru mu ngeri zose:

A. Amakuru ku myororokere

1. Umubare w'inkwavu

2. Umubare w'inkwavu urukwavu rwimije

3. Italiki rwimiyeho

4. Italiki rwabyariyeho

5. Umubare w'utwana twavutse

7. Umubare w'utwana twacutse

8. Ibiro by'amashashi igihe cy'icuka

B. Amakuru ku biryo inkwavu zagaburiwe: byaba ibyo mu nganda cyangwa ibyatsi

C. Amakuru ku buvuzi: imiti yakoreshejwe, ibipimo byayo, igihe yatangiwe.

Ushobora gukoresha amafishi ari ku mugereke mu kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw'inkwavu.

Umusaruro

  • Iyo inkwavu zirya ibyatsi gusa zishobora kugira kg 2 zimaze amezi atanu (ubwoko bwa kijyambere);
  • Iyo zirya imvange y’ifu zipima kg 2 zimaze amezi 3,5-4 zivutse
  • Urukwavu rwa kinyarwanda rurya ibyatsi gusa rushobora kugira kg 2 rumaze amezi 7
  • Iyo rubona imvange rugira ibyo biro rumaze amezi 4,5-5

    Urukwavu rutanga inyama zingana na 60% z’ibiro byarwo ari ruzima.

. AMOKO

 

Mu Rwanda, dufite amoko atatu y'inkwavu: urukwavu gakondo, ubwoko bukomoka muri Calfornia bita  Californian ( soma "Kaliforuniyani) n'ubwoko bwitwa  New Zealand ( Soma "Niyu Zilandi").

 

 Urukwavu gakondo: ni urukwavu rugira amabara atandukanye: umweru cyangwa igitare, umukara cyangwa imvange y'igitare n'umukara. Ni urukwavu ruto, rugeza ku biro 3 rimwe na rimwe. Icyakora ntirupfa gufatwa n'indwara.

                Urukwavu gakondo rufite ibara ryera rivanze n'umukara

2. Urukwavu  rwa Kaliforuniyani

Urukwavu rwa Kaliforuniyani n'utwana twarwo

Kaliforuniyani ni ubwoko bufite amabara y’umukara ku matwi, ku maguru ku murizo no ku munwa, naho ahandi hasigaye hose rukagira ubwoya bwera. Urukwavu rw’ubu bwoko rukuze rushobora gupima kg 3,6.

3. Niyu Zilandi

Niyu Zilandi ni urukwavu rufite ubwoya bwera ku mubiri hose, rutari runini cyane kandi rwita ku bana barwo. Rubyara hagati y’abana 6-7 rugacutsa 6.