1. IRIBURIRO
Inyanya zikungahaye kuri vitamini A na C. Zongerwa mu biryo kugira ngo zibyongerere uburyohe. Inyanya kandi zishobora gutunganywa zigakorwamo ikinyiga (sauce tomate). Mu rwego rw'ubukungu, inyanya zinjiza amafaranga mu ngo ndetse bikagera no mu rwego rw'igihugu.
Inyanya zikunda ahantu hari amazi ahagije, zikazirana n'ahatagira amazi. Ubutaka bwiza ku nyanya ni ubufite ubusharire bwa 6-7. Ikigero cy'ubushyuhe cyagombye kuba dogere 20-27. Imbuto z'inyanya ziba mbi iyo ubushyuhe buri hejuru ya degere 30 cyangwa bukaba munsi ya dogere 10.
2. AMOKO Y`INYANYA
Guhitamo ubwoko bw'inyanya bwo guhinga ni ingenzi cyane mu gihe hifuzwa umusaruro mwiza. Muri rusange hariho amoko abiri y'inyanya amenyerewe. Inyanya ngufi n'inyanya ndende.Inyanya ngufi (habariwemo n'izivangiye igice n'ingufi) ni ubwoko bugira igiti kigira ihundo ry'uruyange ku mutwe. Ziba ngufi zikaba igihuru mu gihe izivangiye igice ziba ndende.
Ubwoko burebure bukomeza gushamika n'indabo nshya kandi bugakura bujya hejuru cyane. Ubu bwoko buzana inyanya nyuma y'igihe kinini. Ubu bwoko bugomba kushingirirwa no kugabanyirizwa ibisambo bityo bugasaba akazi kenshi.Mu Rwanda duhinga ubwoko bwiza bw'inyanya buturaka i Burayi no mu bigo by'imbuto byo muri Kenya.
Anna F1 ni ubwoko bw`inyanya butanga umusaruro utubutse, budasaba akazi kenshi, kandi budapfa gufatwa n' indwara zifata inyanya. Ni inyanya zigurishwa ari mbisi, zitanga umusaruro mwiza cyane iyo zihinzwe mu mahema yabugenewe.
Anna F1 igira urunyanya rukomeye, rufite ishusho y'igi, rukagira ibara ry'umutuku tukutuku. Ni bumwe mu bwoko bw'inyanya buva muri Kenya budapfa guhangarwa n'indwara ya kirabiranya imunga igiti, iminyorogoto n'izindi.
Anna F1 ni ubwoko bukura vuba: mu minsi 75 nyuma yo kugemekwa. Kugira ngo zibe zeze neza biterwa n'igihe/ikirere. Nko mu bwoko bwinshi mu buturuka muri Kenya, umusaruro wa mbere uba ari muke ugereranyije n'andi masarura akurikira. Anna F1 zitanga umusaruro ku kigereranyo cya toni 74 kuri hegitari, n'ibiro 35 kg kuri buri runyanya mu buzima bwarwo bwose.
Inyanya zo mu bwoko bwa Roma ni inyanya zifite amafufu. Inyanya z`amafufu nka Roma muri rusange zigira ifufu rinini imbere, zikagira ubuhwa buke cyane n'igishishwa gikomeye. Roma zijya kugira ishusho ya mpandenye kandi zikaremera. Zirakomera kandi kuruta izo mu bundi bwoko ndetse n'iz'ubwoko bugira amafufu. Inyanya za Roma ziri mu bwoko bugufi, ni ukuvuga ko urunyanya ruhira rimwe aho kugenda rushya buhoro buhoro bigendanye n'ikirere. N'ubwo zishobora kuribwa ari mbisi izi nyanya biba byiza iyo zitetswe.
Ubwoko bw'inyanya bwa Bingo:
Bingo zihingwa mu murima mugari, zitanga inyanya nini kandi zoroshye. Igiti cy'urunyanya gishamikaho amababi agaye arinda igihingwa gutwikwa n'izuba. Ni ubwoko wahitamo ku bucuruzi bukorerwa ku masoko yo ku muhanda. Zizwiho kugira icyanga no kuba nini cyane.
Cherry tomato
Cherry tomato (soma “Ceri tomato”) ni ubwoko bw’inyanya nto ziburungushuye. Zigira ibara ritukura, umuhondo, icyatsi kibisi ndetse n’umukara. Ziribwa cyane cyane ari mbisi kubera ko ziryohera.
5. Plum ( Pulamu)
Inyanya zo mu bwoko bwa Plum ( Soma “Pulamu”) zizwi nk’izitegurwamo ikinyiga gitekwa mu masupu cyangwa kibikwa mu bikopo. Izi nyanya zifite ishusho y’umwiburungushure, zikagira ubuhwa buke cyane ugereranyije n’ubundi bwoko bw’inyanya kandi zikagira umubiri ukomeye, bituma zibereye gutunganywa mu nganda.
Ubwoko bw’inyanya bwitwa Pulamu