Igihe cyo kwera kiba gitandukanye, kuva ku minsi 55 kugeza ku minsi 105. Ni byiza gusarura imbuto zihishije neza ariko zigikomeye. Amoko menshi agira inyanya z`umutuku wijimye. Inyanya zasaruwe zigomba gushyirwa mu gicucu mu gipimo cy`ubushyuhe kiri munsi ya dogere 25oC n'ubuhehere buri hagati ya 80-90%.Urumuri si ngombwa ku nyanya zeze imburagihe. Inyanya zikiri icyatsi zishobora gusarurwa zikazagurishwa haciyemo igihe.
Gufata nabi inyama zimaze gusarurwa bishobora kwica ubwiza bwazo ku buryo bworoshye. Inyanya zasaruwe bisaba kuzitondera kugira ngo batazikomeretsa cyangwa ngo bazivange n`izangiritse. Ni byiza ko inyanya zisarurwa mu gihe igipimo cy`ubushyuhe ari cyiza nka mu gitondo cyangwa nimugoroba. Umusaruro w`inyanya uratandukana bitewe n`ubwoko bwazo,bitewe n`uburyo zahinzwe n`uburyo zitawemo.